Mutabazi ati: Nta murwanashyaka wirukanirwa mu bitangazamakuru ndacyari Perezida wa DGPR mu Ntara y’Amajyepfo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021, nibwo umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda yasohoye ibaruwa yirukana burundu abanyamuryango bayo babiri bashinjwa ubugambanyi no kugerageza gusenya ishyaka .
Ibaruwa ya Dr Frank Habineza uyobora Green Party igaragaza ko aba bakekwaho ubu bugambanyi ari Mutabazi Ferdinand uhagarariye ishyaka Green Party mu ntara y’Amajyepfo na Tuyishime Jean Deogratius wari ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Green Party.
Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye na Mutabazi Ferdinand yavuze ko atemera ibyatangajwe na Dr Frank Habineza,ndetse anavuga ko ibyakozwe na Frank yabikoze mu buryo bwe bwite budakurikije amategeko.
Yagize ati” Ibishobora kwirukanisha umunyamuryango byanditse muri sitati y’ishyaka. Ikindi ni uko Perezida wenyine adafite uburenganzira bwo kwirukana umunyamuryango w’ishyaka bitemejwe kongere(Congress). Kugeza ubu nta baruwa ndabona yo kunyirukana.”
Mutabazi Ferdinand yakomeje avuga ko mu gihe atarabona ibaruwa imwandikiwe imusezerera mu nshingano akibarwa nk’umunyamuryango wa DGPR ndetse anemeza ko n’igihe ibaruwa ye yabonekera , nta kabuza agomba kwitabaza ihuriro ry’amashyaka n’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ikaba ariyo imurenganura nayo itagira icyo ikora akitabaza Urwego rw’igihugu rw’Imiyoberere RGB.
Yagize ati”Njye ndi umurwanashyaka wa Green Party, kuko nta munyamuryango yirukanwa n’ibinyamakuru. Ibyo adushinja ni ibinyoma ntiwashinga ishyaka uri mu rindi ,ntibishoboka .”
Mutabazi yanagarutse kuri bimwe mu byo ashinjwa , ari nabyo byagendeweho yirukanwa, nk’aho ibivugwa ko yiburishije agamije gusiga icyashya ishyaka muri rusange. Yagize ati” Biriya ni ubuzima bwanjye bwite n’abantabarizaga ko nashimuswe sinjye wabibatumye, gukuraho telefoni ngiye mu kiruhuko ni uburenganzira bwanjye ndetse biri mu buzima bwanjye bwite ntago byakagombye kuza mu byo Umuyobozi w’Ishyaka aheraho anyirukana.”
Ku bijyanye n’ibivugwa ko hari amafaranga aba banyamuryango bakira avuye mu bantu baba hanze agamije kubafasha gushinga Ishyaka rishya. Mutabazi avuga ko ibyo ntabyigeze biba ari naho yavuze ko hakorwa isuzuma rikozwe n’inzego bireba basanga hari amafaranga bakiriye bikaba kimwe mu byemeza ko Dr Frank Habineza yavuze ukuri.
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rwashinzwe mu mwaka 2009. Mu mwaka 2017 ubwo mu Rwanda habaga amatora y’umukuru w’igihugu , Ishyaka DGPR rwahagarariwe na Dr Frank Habineza utarabashije gutsinda muri ayo matora. Cyakora mu matora y’abagize inteko ishingamateko yakurikiyeho, DGPR yegukanyemo imyanya 2 mu mutwe w’abadepite irimo Hon Frank Habineza(Perezida) na Hon Claude Ntezimana(Umunyamabanga mukuru w’iri Shyaka).
Iri shyaka kandi rinafite umusenateri muri Sena y’u Rwanda, Hon Mugisha Alexis winjiyemo nyuma yo gutorwa n’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.