Umunyeshuri w’umukobwa ufite imyaka 13 y’amavuko wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu kigo cy’ishuri giherereye mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, arakekwaho kubyara umwana akamuta mu musarani w’ishuri yigamo.
Aya makuru y’uriya munyeshuri ukekwaho kubyara umwana akamuta mu musarani yatanzwe n’ubuyobozi bw’iryo shuri yigamo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira.
Icyakora uyu mukobwa ukekwaho kubyara uriya mwana akamuta mu musarani, yahise ajyanwa kwa muganga akaba ari kwitabwaho mu bitaro bikuru bya Nyanza.
Hari amakuru avuga ko uriya mukobwa yagiye kwiga muri ririya shuri aturutse mu Mujyi wa Kigali aho iriya nda ashobora kuba yarayitewe n’umuturanyi w’imyaka 33 y’amavuko.
Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko, ubu ari gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira gukurikirana ibya kiriya kibazo.
Muhoza Alphonse uyobora Umurenge wa Muyira, yemeje aya makuru avuga ko uriya munyeshuri waje kwiga mu mwaka wa mbere muri kiriya kigo ubu ari gukorwaho iperereza nyuma y’uko “abyariye umwana mu musarani atabizi, gusa inzego z’ubuyobozi zamukuyemo yapfuye.”
Uyu muyobozi avuga ko amakuru y’ibanze yamaze kumenyekana, avuga ko uriya mukobwa yari atwite inda y’amezi arindwi (7).
Yaboneyeho kugira inama abana b’abakobwa, ati “Birababaje kuba umwana nk’uwo utarageza imyaka y’ubukure yakwishora mu busambanyi ubuzima bwe bukangirika, bakwiye kwifata kugeza igihe bazashingira ingo zabo bagatunga umuryango wabo bakabaho neza.”
Isooko: Ukwezi.rw