Aya makuru akaba yabaye kimomo nyuma y’itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse ku munsi wejo tariki 28/Ukwakira 2021 , rishirwaho umukono na Munyampeta Jean , umunyamabanga mukuru waryo.
Muri iri tangazo ishyaka PDP Imanzi rishimangira ko rihagaritse imirimo yaryo ya politiki guhera kuwa 28 Ukwakira 2021.
Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru impamvu Ishyaka ryabo rihagaritse ibikorwa bya politiki muri opozosiyo, Munyampeta Jean umunyamabanga mukuru wa PDP Imanzi, yasubije ko ngo nyuma yo gusuzuma imyaka 13 bamaze muri politiki yo barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda , basanze ntacyo babashije kugeraho ndetse ko baje no gusanga nta cyo bazabasha kugeraho bahitamo guhagarika ibikorwa bya politiki
Yagize ati:”Nyuma yo gutekereza no kuganira n’abayoboke bacu twafashe ikemezo cyo guhagarika imirimo yacu ya Politiki. Kuva PDP yashingwa mu mwaka wa 2008 yagerageje gukora ibikorwa bya politiki yaba mu Rwanda no hanze, tujya no mu mpuzamashaka nyinshi. (Valium) Mu myaka 13 ishize twararebye tubona inzira yo kurwanira ubutegetsi, twebwe muri PDP idahuje n’ibyo twiyemeje ahubwo turebe uko twafasha Abanyarwanda mu bundi buryo.”
Ubwo yabazwaga niba iyo baruwa idafite aho ihuriye n’imbazi Mushayidi ari gusaba perezida Kagame, yasubije ko abazi Mushayidi nakintu kijya kimuca intege , bityo ntaho bihuriye na gato.”
Akomeza avuga ko indi mpamvu yatumye bahagarika politiki muri opozisyo ngo ni ubushyamirane , kudahuza n’urwango ruri hagati y’ abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera hanze ngo kuko aho gutanga ikizere cya politiki nziza birirwa baterana amagambo hagati yabo ndetse ko kubera ayo macakubiri Ishyaka PDP Imanzi ryasanze batakomeza gukorana n’abantu bameze batyo ndetse ko ntakizere batanga.
Yagize ati:”Uwafata Abanyarwanda bose bari mu gihugu na FPR ukayikuramo, noneho abantu bari muri opozosiyo hanze y’uRwanda bakaba aribo bajyayo,mbona batabasha kubana bitewe n’uko ubu birirwa baterana amagambo, amashyaka yirirwa acikamo ibice ntago baduha ikizere.”
Ishyaka PDP Imanzi ryashinzwe na Deo Mushayidi mu mwaka wa 2008 rigamje kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nyuma y’igihe gito,Deo Mushayidi yaje gufatirwa i Burundi aturutse Tanzaniya ubwo yari mu bikorwa bitandukanye byo guhungabanya umutekano w’uRwanda, afatanyije n’imitwe yitwara gisirikare ikorera muri DR Congo. Icyo gihe yahise yoherezwa mu Rwanda ahamwa n’ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’uRwanda.
Nyuma yifatwa rye ishyaka PDP Imanzi ryakomeje kwihuza n’indi mitwe yitwara gisirikare harimo P5 (RNC, PDP Imanzi, Amahoro Peace, FDU Inkingi na PS Imberakuri) ariko nyuma yigihe gito baje kuyivamo bitewe n’abarwanyi ba P5 bari bashiriye muri Congo abandi barimo Maj Mudathiru, bagafatwa mpiri maze bakoherezwa mu Rwanda .
Nyuma yo Gusezera muri P5 Ishyaka PDP Imanzi ryahise ryisunga ihuriro RBB ( Rwandabridge Builders) ryashinzwe muri Gicurasi 2020 rigizwe n’amashyaka n’imiryango yigenga igera kuri 36 ngo bagamije guhuriza imbaraga hamwe ngo bahangane na Leta y’u Rwanda ariko naho ntibahamara kabiri kuko bahise basezera muri RBB ngo kubera amacakubiri ashingiye ku moko, igitugu no kutumvikana byarimo .
Kuri Ubu PDP Imanzi ikaba yahisemo kwikura ku bushake bwayo mu mukino wa politiki ya vaho nanjye njyeho igamije guhangana no kurwanira ubutegetsi nyuma yo kubona ko mu 13 yari imaze ntacyo yabashije kugeraho.
Reba Video zica kuri Rwandatribune TV
Hategekimana Claude