Umunyarwandakazi solange Mukashyaka n’Umwana we w’umukobwa w’imyaka ine Angela Kayitesi Ubwo bari bari mu nzira berekeza mu Rwanda bajya iwabo, igisirikare cya Uganda cyahise kibafata kirabafunga.
Nkuko tubikesha Ikinyamakuru Virungapost, kivuga ko Abasirikare ba UPDF bafunze aba bantu babiri kandi bari bafite impapuro z’inzira zemewe , Kivuga ko mu ifatwa nk’iri ,haba harimo amabwiriza y’ubuyobozi bw’ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda(CMI), Maj Gen Abel Kandiho. Ifatwa ry’aba Banyarwanda ryabereye hafi n’umupaka wa Gatuna ,amakuru avuga ko Mukashyaka yeretse abasirikare ko afite ibyangombwa ariko ngo “Nta kumutega amatwi yewe ntibiriwe babirebaho ‘Bahise babasohora babajyana kubafunga.
Hari amakuru ko umuhanda wa Mbarara-Ntangamo-Kabale harimo za bariyeri za CMI mu rwego rwo guta muri yombi Abanyarwanda batashye. Mu bafatwa hari abafungirwa kuri sitasiyo ziri hafi aho cyangwa bakajyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Makenke.
Ntiharamenyekana aho Mukashyaka n’umwana we Angela Kayitesi baherereye ibi bikozwe nyuma yaho tariki ya 27 Ukwakira 2021 hafashwe abandi banyarwanda 10 bafatiwe ku muhanda Kabale-Gatuna bafungirwa ahantu hatazwi.
Aba bose bahise bajyanwa mu modoka yihariye ,bajyanwa ahantu hatazwi ,gusa hari amakuru atizewe neza avuga ko aba banyarwanda baba bafungiwe i Makenke.
Biravugwa ko kandi Ambasade y’U Rwanda muri Uganda yoherereje Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu ibaruwa ,iyimenyesha iby’icyo kibazo ndetse inamagana uko kwigiriza nkana kuri bamwe mu banyarwanda baba muri Uganda.
Abanyarwanda batari bake bagiye bafatirwa muri Uganda bagiye bashinjwa kuba muri icyo gihugu ari intasi z’U Rwanda ,ibi ni ibirego bagiye bahakana bivuye inyuma kuko batigeze baba intasi.
Uwineza Adeline