Abana bane babuze icya rimwe tariki 15/09/2018, umubyeyi w’umwe, abaturage, n’abategetsi baremeza ko ari bo babonetse ku wa mbere n’ijoro mu buvumo buri hafi y’iwabo mu burengerazuba bushyira amajyaruguru.
Ntakirutimana Josephine , umwe mu baturanyi babo mu murenge wa Bugeshi, akarere ka Rubavu, ati: “[Babuze] Bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo. Twabashakiye ahantu hose, imyaka itatu irarenze.”
Abo bana ni: Didier Tuyubahe wari ufite imyaka irindwi, Heritier Ahishakiye wari ufite imyaka 11, Abraham Manirareba wari ufite imyaka icyenda na Mfitumukiza wari ufite imyaka umunani.
Karibushi Wenceslas, umubyeyi wa Didier Tuyubahe, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko adashidikanya ko umwana babonye ari uwe kuko bari bazi imyenda yari yambaye umunsi bamubura,
Ati: “Imyenda bari bambaye ni yo yaduhaye ishusho, buri wese twamusanganye umwenda yari yambaye [abura].”
Aka gace k’imisozi iri munsi y’ibirunga kagira ubuvumo bwinshi buva ku iruka ry’ibirunga riba ryarabaye mu myaka ya kera, Ubu buvumo ariko si ahantu abana bakinira nk’uko Karibushi abivuga, ati: “Ni ahantu harehare, ni abagizi ba nabi babatwaye babashakagamo indonke, yenda kubakuramo ibice by’imibiri.”
Jean Bosco Rwibasira ukuriye umurenge wa Bugeshi yabwiye BBC Gahuzamiryango ko hagiye gukorwa ibizamini bya ADN/DNA bizemeza neza niba aba bana ari ab’ababyeyi bababuze mu myaka itatu ishize,
Rwibasira avuga ko ibindi ku rupfu rw’aba bana bizava mu iperereza ryatangiye ku rupfu rwabo.
‘Twari twarihebye ko byarangiye ,ariko ubu buvumo babonetsemo, n’ubundi bwose buri muri ako gace, abaturage bavuga ko babushakishijemo inshuro zirenze imwe nyuma y’uko abo bana babuze.
Josephine na Wenceslas bavuga ko umuntu wari wibye inkoko ku cyumweru nijoro kuri ubwo buvumo bufite inguni nyinshi ari we watumye abamukurikiye babona imibiri y’aba bana.
Ntakirutimana Josephine ati: “Bari bafite amatoroshi, bamubuze baragaruka, mu kugaruka babonye udukweto, batwitegereje nko ku ruhande babona umurambo, barebye neza babona n’indi mirambo.
“Baraje bavuga ibyo babonye, nyuma bagenda ari benshi, ni urugendo rurerure, basanga imibiri yarashengutse hari hasigaye utugufa. Kugira ngo babamenye ni uko bari bazi imyenda bagiye bambaye.”
Wenceslas Karibushi ati: “Twari twararangije kwiheba ko byarangiye. Burya iyo ubuze umuntu nyuma yaho ukamubona, amakeka arashira, ubu twiyakiriye.”
Imibiri y’aba bana yashyizwe kwa Wenceslas mu gihe bategereje ko hakorwa ibizami bya DNA nyuma bagahabwa uburenganzira bwo kubashyingura, nk’uko Rwibasira na Karibushi babivuga.
Karibushi avuga ko we n’abandi babyeyi babona hari abantu bishe aba bana nyuma bakaza kubajugunya muri ubu buvumo, kandi ko bizeye kuzahabwa ubutabera.
Uwineza Adeline