Aba polisi 10 ba Misiri bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), barashweho n’umutwe w’Ingabo zishinzwe kurinda umukuru wa kiriya gihugu babiri barakomereka cyane.
Ibyo byabaye ku munsi w’ejo tariki ya 1 Ugushyingo 2021 I Bangui mu murwa mukuru wa centrafrique ,MINUSCA ibinyujije ku rubuga rwayo yavuze ko aba bapolisi barashweho n’ingabo zishinzwe kurinda Perezida Faustin-Archange Touadéra ,Ubwo bari bakigera ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Mpoko mu mujyi wa Bangui bitegura kujya mu birindiro byabo.
Aho barasiwe ni nko kuri metero 120 uvuye ku ngoro ya Perezida Touadera ,Mu gihe aba bapolisi batari bafite imbunda babageragezaga guhunga amasasu,Bisi yari ibatwaye yagonze umudamu wari ku muhanda atakaza ubuzima.
MINUSCA yavuze ko yamaganye yivuye inyuma ibisa nk’igitero nkana kandi kidafite ishingiro kandi yavuze ko abayigize n’abagize Guverinoma ya Repubulika ya Centrafrique bahise batanga ibiganiro bigamije gutangiza Iperereza kugira ngo abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi babiryozwe.
Minusca yavuze ko ibyakozwe binyuranyije n’amasezerano asanzwe ari hagati ya Loni na Leta ya Centrafrique yerekeye sitati yayo.
Uwineza Adeline