Bukavu yigabijwe n’Umutwe w’inyeshyamba mu ijoro ryo kuri uyu wa 02 ugushyingo 2021 wagabye igitero ku birindiro bya gisirikare n’ibya polisi mu mujyi wa Bukavu, uhereye muburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Abaturage bemeza ko amasasu yatangiye kumvikana saa saba z’ijoro ,gusa , agahenge kaje kuboneka ahagana saa mbili za mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 ugushyingo.
Bati”Ubuzima bwari bwahagaze nta bantu bagendagenda mu mujyi, ndetse kugeza mu gitondo hari hacyumvikana amasasu y’imbunda nini n’intoya mu bice bimwe bya Kadutu na Bagira.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ibitero byo kuri uyu wa Gatatu byagabwe ku birindiro by’inzego z’umutekano mu mujyi rwagati, ndetse ko hataremezwa icyo uwo mutwe ugambiriye.
gusaHari banavuze ko abo barwanyi banasahuye imbunda za Polisi bagatangira kuzifashisha mu mirwano.
Umuvugizi w’ingabo za kongo zikorera muri Bukavu , weyavuze ko abagabye ibyo bitero ari abarwanyi b’umutwe wa “CPC 64”.
Icyakora ngo baba bakeka ko barwaniraga kubohoza abarwanyi babo bamaze icyumweru bafungiwe muri kasho za polisi i Bukavu.
Gusa umubare w’ababa baguye cyangwa bakomerekeye muri ibyo bitero,wari wamenyekana, cyangwa ngo hamenyekane niba abarwanyi bageze ku ntego bari biyemeje.
Mu itangazo rya Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, yshyize kuri Twitter ye yavuze ko umutekano wagarutse muri Bukavu, ndetse ko inzego z’umutekano zafashe abagizi banabi bashakaga guhungabanya umutekano w’umugi.
Umutekano usa n’uwagarutse kuko abantu batangiye gusohoka mu nzu zabo.
Inzira zinjira n’izisohoka muri Bukavu zari zafunzwe, ariko ingendo zatangiye gukorwa n’abantu batangiye gusubira mu mirimo yabo buhoro buhoro.
Gusa ububutumwa ntibwavuzweho rumwe na rubanda rwemeza ko urusaku rw’amasasu rucyumvikana.
M.louis marie