Amatora y’inzego z’ibanze yo kuwa 26/02/2016 ni yo yatangije manda y’Abayobozi b’Uturere ubu basoje manda.
Nkuko byagarutsweho mu nama y’Inama Njyanama y’Akarere isoza manda y’abayobozi mu karere ka Rusizi hagarutswe ku byagezweho mu rwego rw’ubuzima, harebwa ahakiri inzitizi n’inama za zafasha Komite Nyobozi nshya izatorerwa kuyobora Akarere ka Rusizi .
Kayumba Ephrem wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi muri manda ishize, yavuze ko bimwe mu byagezweho byo kwishimira mu rwego rw’ubuzima, harimo Ibigo Nderabuzima bibiri byubatswe mu Mirenge itari ibifite ya Nyakabuye cyuzuye mu mwaka wa 2016, n’uwa Gihundwe cyuzuye uyu mwaka wa 2021, ibi bituma ubu imirenge yose y’Akarere ka Rusizi ifite Ibigo Nderabuzima bifasha abaturage haba mu ngamba zo kwirinda indwara, kwivuriza ku gihe na gahunda zinyuranye zo guteza imbere ubuzima bwiza.
Hubatswe kandi inzu z’ababyeyi (Maternite) ebyiri ku Bigo Nderabuzima bya Mashesha na Rwinzuki, Laboratoire ku Kigo Nderabuzima cya Mont Cyangugu n’Inzu itangirwamo serivisi zifasha ababyeyi n’abana bafite SIDA mu Kigo Nderabuzima cya Mashesha.
Havuguruwe Isange One Stop Center y’Ibitaro bya Gihundwe hanatangwa ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma (Ecographie) 3 mu bitaro bya Mibilizi n’ibya Gihundwe.
Yakomeje avuga ko , Havuguruwe ibiro by’Ubuyobozi n’isuzumiro ku bitaro bya Mibilizi, ndetse hanavugururwa Ikigo Nderabuzima cya Nkombo kinahabwa ibikoresho byifashishwa muri Serivisi yita ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) kimwe n’Ibigo Nderabuzima bya Bugarama, Rwinzuki na Gihundwe,
Nkuko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ko buri Kagari kadafite ivuriro kagomba kubakwamo ivuriro rito (Poste de Sante), iyi manda isize mu karere ka Rusizi hubatswe Postes de Sante 55 kuri 73, hakaba hasigaye kubakwa 18 mu Tugari tutazifite no gukorana na Minisiteri y’Ubuzima kuzishakira abikorera ku giti cyabo cyangwa abakozi bakorera ku masezerano bazitangiramo serivisi ku baturage kuzitaratangira gukora.
Muri aka karere kandi hatanzwe ingobyi z’abarwayi 5 (Ambullances) zirimo 2 zaguzwe n’Akarere n’eshatu zatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, zikaba zarabaye igisubizo ku kugeza ababyeyi bari ku nda n’indembe ku bitaro.
Muri gahunda yo kurwanya imirire mu bana bato zitaweho hashyizweho ingo mbonezamikurire mu Midugudu, ku bigo by’amashuri, ku isoko rya Kamembe n’iz’icyitegererezo 12 zubatswe ku bufatanye n’abatanyabikorwa b’Akarere nka MINEDUC, MIGEPROF, AEE, ADEPE,…
Ibikoni by’Umudugudu byafashije cyane kuvura abana babaga barwaye indwara z’imirire mibi, ababyeyi nabo bakigishwa uko bategura indyo yuzuye igaburirwa umwana no kubatoza isuku yo mu ngo. Ibi byafashije kugabanya igwingira mu bana aho ijanisha ry’abana bagwingiye ryavuye kuri 35% nkuko bigaragazwa na DHS ya 2015, ubu bakaga bageze ku ijanisha rya 30% muri DHS ya 2021.
Mu kurwanya indwara zituruka ku mwanda, hakozwe byinshi mu guteza imbere isuku n’isukura mu baturage, aho hubatswe imiyoboro y’amazi mishya mu Mirenge ya Nkombo, Bweyeye, Butare, Gikundamvura, Gitambi, Mururu, Nkungu, Giheke, Kamembe na Gihundwe. Uwa Gikundamvura, Butare na Murwa na Rasano nawo uri bugufi kuzura.
Hasanwa amavomo atarakoraga mu Mirenge ya Gitambi, Nzahaha na Nyakabuye bituma indwara nka cholela zitasibaga umwaka muri aka karere cyane cyane mu Mirenge ya Nkombo, Bugarama, Giheke na Nkanka zihacika.
Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere, ingo 1933 zitari zifite ubwiherero zafashijwe kubwubaka, ingo 14,867 zari zifite ubwiherero butujuje ibisabwa zifashwa kubuvugurura izi zose zinahabwa inkunga y’amabati yo kubusakara. Ingo kandi 6,878 zabanaga n’amatungo ubu zabonewe ibiraro. Imiryango 4,076 itari ifite aho kuba hujuje ibikwiye, yubakiwe inzu ubu ibayeho neza. Ubuyobozi bw’Akarere bugomba gukomeza gushaka ingengo y’imari yo kunganira abatishoboye kubakirwa inzu zo kubamo no gufatanya n’abatanyabikorwa bose b’Akarere.
Ibyakomeza gushyirwamo imbaraga ni ugukomeza gufasha amavuriro kubona abakozi bose akeneye kugira ngo biborohere gutanga sirivisi nziza ku bayagana, kubakira maternites na laboratoires Ibigo Nderabuzima bitarazibona, gukomeza gufasha amavuriro kubona ibikoresho by’ibanze akenera, kubonera Postes de Sante ibikoresho n’abazikoresha no kubaka postes de sante 18 zitarubakwa.
Abaturage bavuga ko iyi manda y’aba bayobozi hari icyo yakoze uwo ukaba ari umusanzu w’amatora.
Niragire Charles atuye mu karere ka Rusizi yagize ati” Urwego rw’ubuzima gashyizwemo imbaraga zigaragarira buri wese ibitaro byarubatswe kandi bisobanutse, Ubu imirire mibi yararanduwe cyari ikibazo gikomeye turigishwa twigisha n’abandi n’ibindi ntarondora turasaba ko twafatanya gusigasira ibyagezweho kandi abazabasimbura naho twifuza ko bababera urugero rwiza mu miyoborere bityo tukazagera kuri rya terambere ryifuzwa.
Iyamuremye Pélagie nawe yunzemo ati “Urwego rw’ubuzima ruhagaze neza muri aka karere ndabyibuka twahoraga mu myanya y’inyuma, ariko kuva iyi manda y’abayobozi irangiye yajyaho twazaga byibuze mu myanya myiza, Uwo ni umusaruro w’ubuyobozi bushyizweho n’abaturage, Ubu abayobozi bacyuye igihe turabashima barakoze abazatorwa n’abo bazabasimbura turabasaba kutazaza basenya ahubwo bagasubukurira aho bagenzi babo bababanjirije bagejeje, naho ubundi Rusizi ihagaze neza ntitukiri ab’inyuma y’ishyamba n’ikimenyimenyi umujyi wa Rusizi Ubu ni umwe mu mijyi yunganira umurwa mukuru w’igihugu Kigali, ibyo byose abayobozi twishyiriyeho babigizemo uruhare rugaragara twese dufatanyije.