Hashize igihe gito ku mbuga nkoranyambaga hagaragara umugabo witwa Mugisha Frank avuga ko yahoze mu ngabo z’u Rwanda RDF, aho yarimo akwirakwiza amakuru ahamagarira abanyarwanda baba muri opozisyo ikorera hanze kumwisunga bagafatanya urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bw’uRwanda.
N’ubwo Mugisha Frank yavugaga ko yahoze mu ngabo za RDF akaza guhunga igihugu ntago yemewe n’abantu bose baba muri iyo mitwe kuko harimo abamunyomoje bavuga ko ibyo avuga ko yahoze ari umusirikare wa RDF ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Mu bibasiye bikomeye uyu wiyita Maj Mugisha Frank harimo Jean Paul Turayishimye na Maj Rutayomba bose bahoze muri RNC ndetse banahoze muri RDF mbere y’uko bahunga ubutabera bwa gisirikare .
Ubwo Jean Paul Turayishimye yabazwaga kuri uyu mugabo yagize ati: “Frank Mugisha uvuga ko yari umusirikare mu Nkotanyi arabeshya. Uwo mugabo twagiranye ikiganiro ariko nyuma yo kumva ibyo avuga nasanze atari umusirikare. Ntagisirikare yakoze ntanicyo azi. “
Nyuma y’aya magambo uwiyita Maj Frank Mugisha yahise atangaza ko impavu bari kumurwanya babiterwa n’ishyari bamufitiye ngo kuko bamusabye ko yakorana nabo, ariko akabatera utwatsi avuga ko atakorana na RNC n’abandi bantu bayihozemo nka Jean Paul Turayishimye na Maj Rutayomba ngo kuko ari abantu bifuza ko ubayoboka buhumyi.
Yagize ati:’ :”Bariya bifuza humiriza nkuyobore, ukabapfukamira batarwaye amaguru n’ibyo bifuza. Bariya bagabo n’abantu tuziranye twabanye,ariko ikibazo ni uko ,bifuje ko twakorana ariko mvuga ko ntashobora gukorana na RNC n’abantu bayihozemo kuberako bariya bantu nta burere bahawe babayeho muri ubwo buryo bwo kwihakanana ,ubu ibigarasha birampindukiranye none biranyihakana ko bitanzi”.
Akomeza avuga ko n’ubwo bamwita umusivili bo b’abasirikare n’imyaka bamaze mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi bw’uRwanda aho bari mu buhungiro kandi byitwa ko bayobowe n’umujenerari(Kayumba Nyamwasa) bageze kuki?.
“ Njye Frank reka nemere ko ndi umusivile . Kuba umusivile ntibivuze ko utavuga. Bihaye kunyambura impeta za gisirikare kandi batari urukiko cyangwa perezida wa Repuburika. Ikibibatera n’ishyari. Ariko twakwibaza ngo Frank ni umusivile ngo yatekeraga abasirikare. Nonese Jean Paul umaze imyaka 16 mu buhungiro n’uwahoze ari shebuja Kayumba Nyamwasa w’umujenerali umaze imyaka 11 mu buhungiro bose ko ari abasirikare bageze kuki ? Bigeze bafata n’Akarere kamwe byibuze?. Bakagombye kundeka nk’igeragereza. Kuko ntabayobotse n’icyo kibazo.”
Frank Ntwari yashoje avuga ko n’ubwo Jean Paul Turayishimye avuga ko yahoze ari mu ngabo za RDF ngo yitwaga umusirikare ariko atariwe, ngo kuko byose yamaze mu gisirikare yari umukozi wo murugo kwa Kayumba Nyamwasa akaba ariwe warushinzwe kumutekera ndetse akaba yarahawe imyenda ya gisirikare ngo kuko yari azi gukarangira shebuja inkoko neza .
Ikindi ngo n’uko yaba RNC n’abayihozemo barimo Jean Paul Turayishimye bafite inyota yo kwicara mu Rugwiro ariko bakaba ntacyo bashoboye usibye kwirirwa bateranya Abanyarwanda.
Kurikira ibiuganiro n’amakuru bica kuri Rwandatribune TV
Hategekimana Claude