Minisitiri w’Iterambere ushinzwe ishoramari muri Repubulika ya Togo yarangije urugendo yagiriraga mu Rwanda. Yagiranye ibiganiro n’abakozi bo muri Minisiteri ishinzwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.
Ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda handitseho ko impande zombi zaganiriye uko ubucuruzi buhuza ibihugu byombi bwarushaho gukomera, Handitseho ko Minisitiri Mivedor yasobanuriwe uko Politiki y’u Rwanda mu guteza imbere ubucuruzi iteye n’uburyo Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere RDB cyorohereza abashaka gushora imari mu Rwanda.
Togo iyi mwumva ni igihugu gito, gihinga ibihingwa birimo ingandurarugo nk’imyumbati, umuceri, ibigori n’uburo, Ku byerekeye ibihingwa ngengabukungu, Togo ihinga kandi ikohereza hanze ikawa na cacao.
Ibi bihingwa byombi byinjiriza Togo byibura 30% by’umutungo uva mu byo yihereza mu mahanga, Ikindi gihingwa Togo igurisha mu mahanga ni ipamba, Mu bibazo kiriya gihugu gikunze guhura nabyo bigakoma imbere ubukungu bwacyo ni ukutagira ibikorwa remezo bihagije birimo n’amashanyarazi.
Ibyo ikenera hanze ibitumiza mu Bufaransa (21.1%), mu Buholandi (12.1%), Côte d’Ivoire (5.9%), u Budage(4.6%), u Butaliyani (4.4%), Afurika y’Epfo(4.3%) no mu Bushinwa (4.1%),ikindi kandi
Ni igihugu kandi gikize ku kinyabutabire kitwa Phosphates,Kimwe mu byo abanya Togo bahinga bakigurisha hanze ni Cacao, Ahantu yohoreza iki kinyabutabire kurusha ahandi ni muri Burkina Faso (16.6%) mu Bushinwa(15.4%), mu Buholandi (13%), muri Benin (9.6%) no muri Mali (7.4%).
UWINEZA Adeline