Abashinjacyaha mu Bufaransa batangiye iperereza ku bivugwa ko ari ifatwa ku ngufu ryabereye mu nyubako y’ibiro bya perezida mu murwa mukuru Paris.
Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bitangaza ko umusirikare w’umugore yafashwe ku ngufu nyuma y’ibirori byo kwiyakira byarimo no kunywa inzoga byabaye mu kwezi kwa karindwi mu nyubako y’ibiro bya perezida izwi nka Élysée.
Mbere, Perezida Emmanuel Macron yari yitabiriye ibyo birori, byari byakozwe mu rwego rwo gusezera kuri umwe mu bakozi.
Amakuru avuga ko uyu mugore uvuga ko yafashwe ku ngufu n’umusirikare mugenzi we, ndetse binavugwa uyu musirikare ukekwaho gufata ku ngufu yamaze guhatwa ibibazo.
Amakuru avuga ko uwo bivugwa ko yafashwe ku ngufu n’uwo bivugwa ko yamufashe ku ngufu, bombi bakoraga mu biro birinzwe cyane by’umukozi wo muri iyo nyubako, ndetse ikinyamakuru Libération gitangaza ko bombi bari baziranye.
Umutegetsi wo mu biro kwa perezida yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko “abategetsi bakimenya ibi bivugwa, ingamba zahise zifatwa ako kanya” mu rwego rwo gufasha uwo bivugwa ko yafashwe ku ngufu.
Uwo mugore n’uwo ashinja kumufata ku ngufu bombi bajyanwe mu zindi nshingano, nkuko ibiro bya perezida byabivuze.