Perezida w’u Rwanda ,Paul Kagame biravugwa ko yemereye mu genzi we wa Repubulika ya demokarasi ya congo ,FELIX Tshisekedii,kububakira Umudugudu w’Icyitegererezo Abaturage basenyewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Mu gihe muri iyi minsi umubano w’ibihugu wongeye kutavugwaho rumwe nyuma y’igitero cyo kuwa 7 na 8 ugushyingo 2021,igisirikare cya Congo (FARDC) cyavuze ko cyagabweho igitero n’umutwe wa M23 uturutse mu Rwanda,Abayobozi b’ibihugu byombi bo bakomeje kugaragaraza ibimenyetso byo kurushaho kwegerana.
Ngo usibye amasezerano atandukanye haba mu by’umutekano n’ubukungu yashyizweho umukono muri aya mezi ashize ,biravugwa ko kandi Perezida w’u Rwanda yaniyemeje kubakira umudugudu w’Icyitegererezo abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri gicurasi 2021. Amakuru dukesha Jeune Afrique iyi nkuru ,ivuga ko arimo kuyigeraho avuga ko ibi Perezida Kagame yabyemereye Tshisekedi ubwo bahuraga ku tariki ya 26 Kamena I Goma muri Kivu y’Amajyaruguru ,nyuma y’umunsi umwe babonanye mu karere ka Rubavu bihana imbibi, Muri aka karere hahungiye abaturage benshi baturutse I GOMA no mu bice bihegereye bahunze iruka rya Nyiragongo,baje guhunguka bakajyanwa muri bus z’Abanyarwanda.
Uwineza Adeline