Mu gitondo cyu kuri uyu wa kabiri taliki 16/11/21, abantu batamenyekanye bateye ibisasu nteza ntoki bibiri, hafi y’ingoro nshinga amategeko y’icyo gihugu, ikindi giturikira hafi y’igorofa rya Kooki iteganye na Sitasiyo ya Police y’uyu mujyi.
Nk’uko bigaragazwa n’amashusho y’ibitangazamakuru bikorera muricyo gihugu nka NTV, Daily Monitor ndeste n’ibindi agaragaza imodoka zahiriye muri icyo gikorwa ndetse n’amagorofa ari gucumbamo umwotsi ndetse bikaba bivugwa ko hari n’abantu baba bitabye Imana n’ubwo hataratangazwa umubare wabo.
Igipolice cyo muricyo gihugu cyahise gikaza umutekano kunzu y’inteko shingamategeko ya Uganda kuko bikanga ko nayo yahava iterwa ho igisasu.
Leta ya Uganda yatangaje ko iki gitero ko cyaba cyakozwe n’umutwe wa ADF ya Konny, mugihe BBC yo yatangajeko umutwe wa Islamic State kwariwo wigambye icyo gitero.
Mu kwezi gushize kwa 10/2021, muri iki gihugu hari hagabweho ibindi bitero bibiri by’iterabwoba aho ibyo bitero byaguwemo abantu 2, umwe akaba yari umwiyahuzi wari utwaye icyo gisasu.
Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru
Uwineza Adeline