Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Shabana Basij-Rasikh washinze Ishuri ry’Imiyoborere ry’abakobwa muri Afghanistan (SOLA), riheruka kwimurira ibikorwa mu Rwanda mu buryo bw’igihe gito.
U Rwanda rwemeye kwakira abayobozi, abanyeshuri n’abarimu ba SOLA muri Kanama 2021, ubwo Afghanistan yari imaze gufatwa n’umutwe wa Taliban wakunze kubangamira bikomeye uburezi bw’abana b’abakobwa, Icyo gihe Basij-Rasikh yatangaje ko hamwe n’abanyeshuri hafi 250, abarimu, abakozi n’imiryango yabo bimuriye ibikorwa mu Rwanda mu buryo bw’igihe gito.
Yagize ati “SOLA irimo kwimurirwa ahandi, ariko ukwimuka kwacu ntabwo ari ukwa burundu. Igihembwe kimwe cy’amezi atandatu nicyo duteganya. Bitewe n’uko ibintu bizaba bimeze, twizera ko tuzagaruka mu rugo muri Afghanistan. Muri iki gihe ndasaba ko ubusugire bw’umuryango wacu bwubahirizwa.”
Umutwe wa Taliban umaze gufata igihugu, abaturage benshi barahunze, cyane cyane abakoranaga n’Abanyamerika bari bahamaze imyaka 20, Uretse abo, abagore n’abakobwa bahise bahangayikishwa n’ibihe biri imbere.
Hashingirwa ku byabaye ubwo umutwe wa Taliban wategekaga igihugu kuva mu 1996 kugeza mu 2001 ukameneshwa n’ingabo za Amerika zifatanyije n’iza Afghanistan, Ntabwo abakobwa n’abagore bari bemerewe kujya ku kazi, byahindutse ubutegetsi bwa Taliban bukuweho.
Mbere ntibyari byemewe ku mugore kugaragaza akantu na gato ku mubiri igihe yambaye yikwije, ndetse abagore bahabwaga ibihano bihambaye birimo gukubitwa bazira kugerageza kwiga kandi bibujijwe, no guterwa amabuye kugeza upfuye igihe uhamijwe icyaha cy’ubusambanyi.
Muri make abagore bari bahejwe mu buzima rusange bw’igihugu, ari abo mu rugo gusa, Ubwo Taliban yafataga igihugu, abagore n’abakobwa birukiye kugura imyenda ibapfuka hose, izwi nka burqa.
Nyuma y’amezi make bari ku butegetsi, abakobwa basabwe kuba bagumye mu ngo ntibajye ku mashuri kugeza hashyizweho uburyo bukwiye bwo kwiga, mu gihe abahungu mu byiciro byose bakomeje amasomo,Guverinoma kandi yashyizweho na Taliban nta mugore numwe ubamo, nubwo bivugwa ko bashobora kuzongerwamo nyuma.
Ni mu gihe abahise bimurirwa mu Rwanda bagize amahirwe yo gukomeza amasomo, bitandukanye na bagenzi babo batabashije gusohoka muri Afghanistan.
Uwineza Adeline