Gereza yari ifungiyemo intagondwa za islam ubu yataye muri yombi abarinzi barindwi b’iyi gereza iherereye inyuma gato y’umurwa mukuru Nairobi, nyuma yuko intagondwa eshatu ziyitirira idini ya Islam zitorotse kandi hari harinzwe ku buryo bukomeye.
Abo batorotse barimo na Mohamed Ali Abikar, wahamijwe uruhare mu Gitero kuri Kaminuza ya Garissa mu 2015 cyiciwemo abantu 148,agahanishwa igifungo cy’imyaka 41, Abategetsi bavuze ko uko gutoroka kwabo kwatewe no kujenjeka no kudashobora akazi kubarinzi b’iyo gereza.
Kugeza ubu inzego zose z’umutekano zahagurukiye rimwe zirigushakishiriza hasi kubura hejuru aba bagizi banabi aho baba bihishe mugihugu hose.
Ubutegetsi bwanasabye ubufasha abaturage bose, bashyiraho n’ igihembo cya miliyoni 20 z’amashilingi ya Kenya (miliyoni 179 mu mafaranga y’u Rwanda) ku watanga amakuru kuri abo batatu batorotse gereza,aba bose bari bafungiye ibyaha by’iterabwoba.
Mu itangazo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Fred Matiang’i yashyize ahagaragara yavuze ko impamvu yatanzwe n’abakuriye gereza ya Kamiti yatumye habaho icyo bivugwa ko ari itoroka ryo ku wa mbere idasobanutse. Yagize ati: “Tugiye gushakisha bikomeye aba batatu. Ni abagizi ba nabi babi rwose kandi tugomba kubafata”.
Yongeyeho ati: “Tuzakora iyo bwabaga kuburyo uburangare nk’ubu butazongera kubaho”. Yakomeje agira ati” hari n’abandi bazatabwa muri yombi kandi hashobora gukurikiraho kubageza mu bucamanza igihe urwego rw’iperereza rwa polisi ruzaba rwarangije akazi karwo. “
Uyu Ali Abikar yari ari mu gifungo cy’imyaka 41 muri gereza ya Kamiti, nyuma yuko mu 2019 ahamijwe icyaha hamwe n’abandi batatu ku ruhare rwabo mu gitero cyo kuri Kaminuza ya Garissa mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kenya.
Mu masaha ya mu gitondo yo ku itariki ya kabiri y’ukwezi kwa kane mu 2015, abateye bitwaje intwaro ziremereye biraye muri iyo Kaminuza bica barashe abarinzi babiri, mbere yuko barasa ku banyeshuri, bamwe muri bo bari barimo bitegura ibizamini. Ababibonye bavuze ko abanyeshuri b’abakristu barobanuwe mu bandi n’izo ntagondwa zikabarasa.
M.Louis Marie