Umuyobozi mukuru w’ubugenzacyaha urukiko rwamukatiye igifungo cy’amezi ane ,nyuma yo gusuzugura urukiko.
Uyu muyobozi Kinoti yayoboraga uru rwego kuva muri Mutarama 2018 ,uru rwego rubarizwa muri Polisi ya Kenya ubusanzwe ruzwi nka Directorate of Criminal Investigations , Umucamanza Anthony Mrima yamuhamije iki cyaha cyo gusuzugura urukiko, kuri uyu wa kane, ngo kuko yanze gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko cyo gusubiza imbunda z’umuherwe Jimi Wanjigi zafatiriwe kuwa 16 ukwakira 2017 .
Ku wa 21 Kamena 2019 umucamanza Chacha Mwita yamutegetse Gusubiza izo mbunda zirindwi, avuga ko Leta yazifatiriye binyuranyije n’amategeko kuko nyirazo yari azifitiye uburenganzira yahawe n’inzego zibishinzwe,Umucamanza Mrima yategetse ko Kinoti afungwa amezi ane, anakuraho uburyo bwose bwari gutuma atanga amande aho kujya muri gereza.
Uyu mucamanza Yategetse ko yishyikiriza ku neza gereza ifungirwamo ba ruharwa izwi nka Kamiti Maximum Prison mu minsi itarenze irindwi, uhereye none ku wa 18 Ugushyingo, Yahise anasohora kandi impapuro zisaba ko afatwa mu gihe azaba atishyikirije gereza ku neza, anasaba Komiseri Mukuru wa Polisi ya Kenya kuzishyira mu bikorwa nk’uko ibinyamakuru byinshi byo muri Kenya byabitangaje, Akatiwe nyuma y’uko kuwa 27 Nzeri 2021 yanze kwitaba urukiko, mu gihe yari yahamagajwe n’umucamanza.
Uyu muherwe witwa Wanjigi ugaragara no mu bashaka kwiyamamariza kuyobora Kenya mu matora azaba mu mwaka utaha, yabwiye urukiko ko Polisi yasatse urugo rwe binyuranyije n’amategeko kuko nta nyandiko ibitangira uburenganzira yeretswe.
Polisi ngo irangije yatwaye imbunda ze, mu gihe ngo nta kimenyetso na kimwe yagaragaje ko yaba azikoresha mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa ngo habe hari ikindi cyaha yahamijwe n’urukiko.
M.Louis marie