Nyuma yaho cyuma Hassan nyir’igitangamakuru ishema TV akatiwe n’inkiko z’u Rwanda igihano cyo gufungwa imyaka irindwi n’izahabu ingana na Miliyoni eshanu( 5.000.000), benshi mu bantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’urwanda bavugije induru karahava, ndetse bamwe ntibabuze no kuvuga ko batatunguwe n’ifungwa rya cyuma Hassan ngo kuko nyuma ya Idamage, Karasira, Theoneste n’abandi bafatanwe hakiyongera na Hakizimana Rashid bari biteguye ko hakurira ho Cyuma Hassan.
Ku rurundi ruhande Mukankiko Sylvie umwe mu bategarugori baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’urwanda umaze kuba ikimenyabose muri Opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze kubera ibiganiro akunda gutegura by’ibanda k’ugusebya ubutegetsi bw’urwanda, ndetse ibi biganiro akaba abikora arimo yumva indirimbo z’umuhanzi Bikindi z’uzuyemo amacakubiri, yahishuye uburyo Cyuma Hassan yashutswe n’abantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kugirango ajye abasha kubakorera inkuru ziharabika ubutegetsi bw’u Rwanda mucyo bise
”kubafasha urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa FPR.”
N’ubwo yirinze kuvuga byinshi Mukankiko Sylvie, yumvikanye ashira hanze amwe mu mazina y’Abantu bashinze amashyaka arwanya ubutegetsi bw’urwanda baba hanze yemeza ndetse ashimangira ko aribo bashutse Cyuma Hassan bamuha amafaranga bigatuma afungwa mu gihe bo bari kudamararira mu bihugu by’uburayi.
Yagize ati: ”Mureke gusenya ibintu byose byangijwe n’abantu bakuru. Ubu noneho ngiye kuvugisha ukuri, abo ni abantu bahoze muri MRND, CDR ndetse hari nabahoze muri FPR bakaba barariye izo ngoma zose, none ubu nibo bari kudukoresha amakosa. Abantu bapfuye ubusa bapfa udufaranga twintica ntikize none byose birimo kwitura kuri Cyuma na Theo w’umubavu, akaba aribo bajya muri gereza twe twabashutse twicaye hanze turimo duhitinga kuri za zoom!”
Abantu nka Mukamugema, Famille yo kwa Mbonyumutwa, Padiri Nahimana Thomas murekere aho gushukana.
Mukankiko akomeza avuga ko n’ubwo Cyuma yishinze amafaranga y’abantu baba muri Opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze yagerageje kumugira inama kenshi, ariko burigihe akamusubiza ko we ntacyamukoraho ngo kuko akomeye.
Ati: ”Muramukubita amafaranga yarangiza nawe agasakuza, ngo ndakomeye bajya kumufunga bwa mbere naramubwiye nti” wakwitonze ukarema umurongo umwe ugenderaho, undi nawe ati” oya rwose nge ndakomeye ntacyo naba.
Yakubisemo nk’amezi umunani akimara gufungurwa ndongera ndamubwira nti”: ntago nakubwiye, wakwitonze tukareba ukundi tubicangacanga neza, yaramubwiye ati amafaranga wariye hari ayo wari wakoreye? Ejo bundi naramubwiye nti waretse tukareba uburyo tubigenza ukareba uko wava aho. Ndabivuga uko biri.”
Mukankiko akomeza abwira bagenzi be baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda kureka gushuka abantu nka ba Cyuma na bagenzi be bari mu Rwanda babagira ibikoresho mu nyungu zabo, ahubwo abasaba ko niba ari abagabo bagakwiye kureka kuvugira aho bicaye i burayi bakaza gukorera politiki yabo mu Rwanda
Aragira ati:”Niba murabagabo mumanuke mujye mu Rwanda, buri wese aravugira aho yicaye ariko mwarangiza mugashuka abantu nkaba Cyuma Hassan, none ubu kuri Channels zanyu buri wese aravuga ibyo yavuganye nawe mbere y’uko afungwa. Ayo mafaranga se muzongera kuyamuha mute?”
Nyuma y’aya magambo ya Mukankiko wiyise umutabazi abamukurikirana ku rubuga rwe rwa facebook bunzemo bavuga ko mubyo Mukankiko yatangaje ntagitangaza kirimo ndetse ntan’igishya ngo kuko n’ubundi abanyarwanda baba muri Diyasipora basanzwe bazi ko Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yari asanzwe ari igikoresho cy’abapawa babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda baherereye hirya no hino kwisi.
Ikindi ngo n’uko Ishema TV ya cyuma Hassan ifite aho ihuriye n’ishyaka Ishema Party rya Padiri nahimana Thomas uheruka kumara umwaka wose abika perezida w’u Rwanda Paul Kagame abeshya ko yitabye imana akaba yaranashinze guverinoma yise ko ikorera mu buhungiro ngo agamije guhangana n’ubutegetsi buri mu Rwanda.
Izina Ishema TV Cyuma Hassan akaba yararihawe na Padiri nahimana Thomas kugirango barisanishe n’ishyaka rye Ishema Party rikorera mu buhungiro nyuma yo kumwemerera inkunga y’amafaranga, byatumye Cyuma Hassan ahita abisamira hejuru nk’uko byakomojweho na Mukankiko.
HATEGEKIMANA Claude