Nyuma yo Kongererwa igihe ku nshuro ya 12 kw’Ubuyobozi Bw’Intara Buyobowe n’igisirikare mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ,Bamwe mu Badepite bo muri izi ntara bongeye kwinubira imvururu n’Umutekano muke bikomeje kugaragara basaba ubufatanye n’ibihugu by’ibituranyi mu kugarura ituze.
Kuri uyu wa Gatatu ,tariki ya 17 Ugushyingo 2021,Abo badepite banze kwitabira inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko yahariwe kongera igihe ku nshuro ya 12 abayobazi b’ingabo bayoboye intara ,basezeranyije Abahagarariye Intara kuzatora mu nteko rusange zitandukanye kwanga iyongerwa ry’Igihe cyagenewe ingabo mu kuyobora iyi ntara mu bihe bidasanzwe.
Izi ntumwa za rubanda ahubwo nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net zirahamagarira Guverinoma ya congo guhuriza hamwe ingufu n’ibihugu by’ibituranyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano nka Uganda n’U Rwanda.
Kuva muri Gicurasi ,umukuru w’Igihugu cya Congo ,Felix Tshisekedi ,atangaje Ubuyobozi budasanzwe mu ntara za ituri na Kivu y’Amajyaruguru,inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Force) zo muri Uganda n’Indi mitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano no kwica Abaturage b’Inzirakarengane ,imiryango itegamiye kuri leta ko nyuma y’iminsi 13 ubuyobozi bwa Gisirikare buyoboye intara bwongerewe igihe ku nshuro ya 11,inyeshyamba za ADF NA codeco zishe abasivili 161
Uwineza Adeline