Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko atari ubwa mbere mu mateka y’inkingo batanze urukingo rwa gatatu rushimangira izindi ebyiri za mbere kuko byagiye bibaho no ku zindi nkingo.
Ibi ngo biterwa n’ukugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri ari na yo mpamvu Minisiteri y’Ubuzima yahisemo guhera ku bafite indwara zitandura bari mu kigero cy’imyaka 50 kuzamura mu Mujyi wa Kigali, kuko izo ndwara na zo zigira uruhare runini mu kugabanya ubudahangarwa bw’umubiri bitewe n’uburyo zizahaza abazirwaye.
Ikindi ariko ngo n’uko n’ubusanzwe inkingo za covid-19, zijya gutangira gutangwa mu Rwanda bahereye mu Mujyi wa Kigali ku buryo ari bo bageze mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa iminsi 180 bisabwa kugira ngo umuntu ashobore kuba yahabwa doze ya gatatu cyangwa guhabwa urukingo rushimangira izindi bitewe n’ubwoko bw’urwo umuntu yakingiwe mbere kuko harimo abakingiwe rumwe rubemerera kuba bakingiwe byuzuye.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko abantu batari bakwiye kubigiraho ikibazo kuko atari bwo bwa mbere mu mateka hagiye gutangwa urukingo rushimangira izindi umuntu aba yarabonye kuko bikorwa mu rwego rwo kubongerera ingufu mu mubiri zo guhangana na covid-19.
Ati “N’ubundi dusanzwe tubizi muri gahunda z’inkingo, si bwo bwa mbere kuko ababyeyi bakingije abana barabizi, hari igihe dutanga urukingo rumwe, kabiri, gatatu, ku rukingo rumwe ariko dutanga amadoze atandukanye, ntabwo ari bwo bwa mbere rero mu mateka y’inkingo dutanze urukingo rwa gatatu rushimangira ebyiri za mbere”.
Ngo ubwoko bushya bwa covid-19 bwiswe Omicron, n’ubwoko bwagaragaje guhindagurika kw’imiterere ya virusi, aho uduce tumwe na tumwe tugize iyo virusi, twahinduye isura yatwo ku buryo twihinduranya kugera ku nshuro 32, harimo izigaragaza ko zishobora kuganisha mu kwandura cyane kw’iyi virusi, ndetse hakaba hari n’abakeka ko bishobora kugira uko byahungabanya ingufu ku nkingo zihari ubu ngubu, nk’uko Dr. Ngamije abisobanura.
Ati “Ni ibintu abashakashatsi bagomba kwemeza bifashishije imibare ifatika, no gukurikirana abarwayi, no kubona ko ari byo cyangwa se ku kihe gipimo, bishobora no kugira ingaruka ku ngufu z’imiti yatangwaga mu gutabara abantu bamaze kwandura kandi banarembye, ariko byose bikeneye kugira ngo ubushakashatsi bubishyire mu bipimo bifatika, turebe aho tuvuye n’aho tugiye ku bushobozi imiti yari ifite, ku bushobozi inkingo zari zifite, habonwe gufatwa wenda n’imyanzuro”.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), rivuga ko iyi doze izwi nka “Vaccine booster” iterwa abakingiwe byuzuye, iyo nyuma y’igihe, ubwirinzi bw’umubiri bwagabanutse munsi y’urugero rufatwa nk’uruhagije mu baturage.
Ngo iyi doze ishobora kuba iya gatatu ku batewe ubwoko bw’inkingo zisaba doze ebyiri cyangwa iya kabiri ku batewe ubwoko bw’urukingo busaba doze imwe.
Abasaga 25% by’abaturage b’u Rwanda ni bo bamaze gukingirwa byuzuye, mu gihe abarenga miliyoni 5 n’ibihumbi 900 ari bo bamaze guhabwa doze ya mbere.
UMUHOZA Yves