Kuva kumugoroba wo kuri uyu wa 07 Ukuboza 2021 umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imari, Kristalina Georgieva, yageze mu murwa mukuru wa Repuburika iharanira demokarasi ya kongo aho ari muruzinduko rwe rw’iminsi 3 nk’umuyobozi wa IMF ku Isi.
Uru ruzinduko rwe muri DRC ruje mugihe hari kwitegurwa inama ya komite nyobozi ya IMF izaba muri uku kwezi k’Ukuboza 2021.
Muri Gahunda ya Madamu Kristalina Georgieva, hateganijwe ko kuri uyu wa 08 Ukuboza 2021 Madame Kristalina afitanye inama y’akazi na Perezida Tshisekedi,nyuma y’ikiganiro bitebanijwe ko baza kugirana n’itangazamakuru.
Kristalina Georgieva yakiriwe na Minisitiri w’imari wungirije, Guverineri wa Banki Nkuru ya Kongo, hamwe n’umuyobozi mukuru wungirije w’umukuru w’igihugu mu bijyanye n’ubukungu n’imari nk’abanyamuryango ba IMF
Nyuma y’urugendo rwa mbere rwa Perezida Tshisekedi i Washington muri 2019, IMF imaze guha DRC inkunga y’ingengo y’imari .mbere yo kwinjira mubuyobozi bw’igihugu kwa Perezida Felix Tshisekedi ,DRC ntiyari ikibarizwa mubihugu birangwa n ‘imicungire myiza kuburyo ya korana na IMF yongeye kwinjiramo kubwa Perezida Tshekedi.
Uruzinduko rwa Kristalina iki gihubu gikwiriye kurubyaza umusaruro uhagije.Aho i Kinshasa, umuyobozi wa IMF agomba kandi guhura n’abandi bayobozi ba Kongo, cyane cyane Minisitiri w’intebe, guverineri wa Banki Nkuru ya Kongo hamwe na Minisitiri w’Imari. Azasoza ibiganiro bye kuri uyu wa Kane hamwe na sosiyete sivile ya Kongo.
UMUHOZA Yves