Icyiciro cya karindwi kigizwe n’abasaba ubuhungiro 176 bavanywe muri Libya baraye bageze mu Rwanda kuwa kane, nk’uko bivugwa na Minisiteri ishinzwe ubutabazi.
Kuva muri Nzeri (9) 2019 ubwo itsinda rya mbere ryahageraga kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira bose hamwe 648, muri bo 462 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu.
Amasezerano u Rwanda rwasinye mbere yo kwakira izi mpunzi n’abimukira, agena ko ruzakomeza kwakira ababyifuje no kubacungira umutekano, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ugashaka ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa.
Ni mu gihe HCR yo izatanga serivisi zo kurengera izo mpunzi n’abasaba ubuhungiro n’ubutabazi bw’ibanze nk’ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.
Ku wa 14 Ukwakira 2021 ni bwo aya masezerano yavuguruwe, aho u Rwanda ruzakomeza gukoresha Inkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023 ndetse ubushobozi bwayo buzongerwa buve ku kwakira abantu 500 icya rimwe, babe 700.
Muri aya masezerano, u Rwanda ruzakomeza kwakira no kurinda impunzi n’abimukira ndetse n’abandi bari mu kaga bafungiye mu bigo byo muri Libya.
Muri bo ababishaka ni bo bazoherezwa mu Rwanda, bagakomeza gufashwa na UNHCR no gushakirwa ibisubizo birambye birimo no gufashwa kujya mu bindi bihugu, abandi bagasubizwa aho bavuye.
Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi harimo abaturutse muri Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Tchad na Cameroun.
Uwineza Adeline