Ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF mu byiswe Operasiyo Shujaa zirashinjwa kurangarana abaturage batuye muri Kivu y’Amajyaruguru bakomeje kwicwa umusubizo n’inyeshyamba za ADF zigendera ku mahame akaze ya K’Islam.
Imibare y’abaturage bishwe n’izi nyeshyamba za ADF muri teritwari ya Beni kuwa gatatu yavuye kuri batanu (5) bari bavuzwe igera kuri cumi n’abatanu (15), nk’uko isoko ya Rwandatribune iri muri aka gace yabidutangarije.
Kuri uyu wa kane nibwo hagaragaye imirambo 10 y’abagore n’abagabo bishwe mu buryo bw’agashinyaguro yabonetse mu bihuru nyuma y’indi itanu yari yabonetse kuwa gatatu mu gace ka Mangina kari muri 30Km uvuye mu mujyi wa Beni ujya mu burengerazuba.
Abategetsi bo muri aka gace bemeza ko ubu bwicanyi bwakozwe na ADF nubwo yo itigeze yigamba iki gikorwa cy’ubunyamaswa. Ubu bwicanyi bubaye mu gihe hashize ibyumweru bibiri ingabo za DRC (FARDC) n’iza Uganda (UPDF) zitangije ibitero kuri aba barwanyi.
Abari mu butumwa mpuzamahanga bashinzwe kugarura amahoro muri Congo MONUSCO ‘yemerewe gukoresha ingufu mu kurwanya izi nyeshyamba n’ubwo ntacyo yari yageraho, Gusa UPDF yagerageje kwinjira muri iki gihugu ikifatanya na FARDC mu kurwanya izi nyeshyamba, ivuga ko imaze kwica ibihumbi by’abarwanyi ba ADF.
Kambale Mahamba ukuriye ako gace avuga ko abaturage bari bahungiye mu bihuru, aribo babonye iyi mirambo bahungutse. Yemeza ko ubu ituze ryagarutse aho i Mangina no hafi yaho kuko “ubu nta masasu ari kumvikana.”Ibitero bya ADF ku baturage bo muri ako gace byatumye benshi bahagarika gukora imirimo yabo barahunga batinya kwicwa n’izi nyeshyamba zuzuye ubugome.
Abategetsi bavuga ko nyuma yuko ingabo za leta zatabaye maze izi nyeshyamba zigahunga abaturage, bakabona gusubira mu byabo. Ibitero by’ingabo za Uganda n’iza DRC ku mutwe wa ADF byahereye mu gice cy’uburasirazuba uvuye mu mujyi wa Beni ahagera umupaka wa Uganda.
Ubu bwicanyi mu kindi gice cy’iburengerazuba bwerekana ko inyeshyamba za ADF zishobora kuba zifite igice kinini zikoreramo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru iruta ubunini u Burundi n’u Rwanda ubishyize hamwe.
Abaturage batuye muri Kivu y’Amajyaruguru bakomeje kunenga ingabo za Uganda (UPDF) zirangajwe imbere na Maj Gen Kayanja Muhanga ko zishishikajwe cyane no kurwanya ADF ibyo kurinda abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari mu gace karimo kuberamo imirwano bisa naho bitabareba.
UMUHOZA Yves