Abanyarwanda 26 barimo umubyeyi wari ufunganywe n’abana be ndetse n’umugabo wari umaze umwaka afunze kandi urukiko rwaramubuzeho icyaha birukanywe ku butaka bwa Uganda, aho bakiriwe n’Urwego rushinze abinjira n’abasohoka mu Rwanda.
Aba banyarwanda barimo abagabo 19, abagore batatu n’abana bane bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare bakuwe muri gereza zitandukanye za Uganda aho bari bamaze igihe kitari gito bafungiwe.
Aba banyarwanda bakigezwa mu Rwanda babanje gupimwa bareba niba nta bwandu bwa Covid-19 bafite ndetse banasuzumwa uko ubuzima bwabo buhagaze harebwa nimba nta bindi bibazo by’ubuzima baba baragiriye muri gereza aho bari bafungiye.
Muri aba banyarwanda harimo umugabo uvuga ko yari amaze umwaka afunzwe kandi urukiko rwaramubuzeho icyaha, harimo kandi umubyeyi uvuga ko yari afunganywe n’abana be ndetse banabayeho nabi aho bari bafungiye.
Ikibazo cy’abanyarwanda bafatwa bagafungwa n’inzego z’umutekano mu gihugu cya Uganda kimaze igihe kitari gito, gusa impamvu ya byose ikaba itazwi neza nubwo hari amakuru y’uko bamwe bafatwa bashinjwa kuba abatasi u Rwanda ruba rwohereje muri iki gihugu.
Gusa bamwe mu birukanwa muri iki gihugu kandi bari basanzwe bahaba bavuga ko babashinja kuba muri iki gihugu nta byangongwa bafite bibemerera kuhaba..
Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 6 Ukuboza 2021, abandi banyarwanda 35 bari bafungiye muri gereza zitandukanye za Uganda nabwo bageze mu Rwanda birukanywe muri iki gihugu nabo bakirirwa kuri uyu mupaka wa Kagitumba.
Uwineza Adeline