BM Maj Emmanuel Neretse wahoze mu ngabo zatsinzwe(ex Far) akomeje kwibazwaho no kunengwa n’abenshi biturutse ku gitabo aheruka gushira ahagaragara gifite umutwe w’Amagambo ugira uti” Ils ont tué la République Rwandaise “ cyangwa Bishe Repuburika y’uRwanda?
Ubwo yabazwaga abo yashatse kuvuga muri icyo gitabo cye ashinja ko bishe Repuburika y’uRwanda, Emmanuel Neretse usanzwe ari umuhezanguni urangwa n’ivangura rishingiye ku moko yasubije ko abo bantu bari mu byiciro bitatu.
Ahera kubo yise Inyenzi z’Abatutsi ngo kuko bagabye ibitero k’u Rwanda, amashyaka yarwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana harimo MDR, PL yise ibyitso ngo hakiyongeraho n’abandi bari mu buyobozi icyo gihe batabashije kubyitwaramo neza .
Nyuma y’aya magambo ya Neretse benshi banenze iki gitabo cye bavuga ko cy’uzuyemo amarangamutima n’ubuhezanguni bukabije ndetse banongeraho ko icyateye Emmanuel Neretse kuvuga ayo magambo abiterwa n’uko yahoze ari umutoni w’ubutegetsi bwa Repuburika ya kabiri yari iyobowe na Habyarimana Juvenal aho uno mugabo yahoze ashinzwe disipuline mu ngabo za Ex Far ariko bukaza guhirima mu mwaka 1994 nyuma yo gukora jenoside yakorewe Abatutsi maze abari bagize ubwo butegetsi na Fabien Neretse arimo bagahungira mu bihugu by’abaturanyi by’umwihariko mu cyahoze ari Zaire ya Mobutu Sese Seko.
Kuri Emmanuel Neretse ngo Repuburika y’u Rwanda yatangiranye n’umwaka 1961 irangira 1994.
Ku ikubitiro Joseph Ngarambe na Sixbert Musangapfura abayoboke b’ishyaka Ishakwe rya Theogene Rudasingwa nibo banenze icyo gitabo cya Neretse bavuga ko ibyo neretse avuga ari “Urukonje rwa Neretse n’abo bita imfubyi za Habyarimana” agamije kugoreka amateka no kuyobya Abanyarwanda, ndetse ko n’uwamwumvishe wese yagaragaje ko no kubisobanura byari byamunaniye.
Neretse kandi ngo ashobora kuba atazi ubusobanuro bwa Repuburika kuko Repuburika atari ubutegetsi buyobowe n’agatsiko k’abantu cyangwa ubwoko runaka aho yashakaga kugaragaza ko Repuburika y’u Rwanda yapfuye mu 1994 ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zahirikaga guverinoma y’abatabazi ndetse zigashira n’iherezo kuri Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi .
Kuri Emmanuel Neretse na Gaspard Musabyimana wikirije iyo ntero ngo Repuburika nyayo y’u Rwanda yabayeho ku butegetsi bw’agatsiko ka MRND ya Habyarimana Juvenal.
Neretse ariko yibukijwe ko Repuburika ari ubutegetsi bushirwaho n’abaturage, bukorera abaturage , butavangura abanyarwanda ndetse akaba ari nabo babwivaniraho .
Akaba yahawe inkwenene n’abatari bake bamubwira ko icyo yise Repuburika nyayo ari Repuburika yaranzwe n’ubutegetsi bugizwe n’agatsiko k’abantu baturuka mu gace kamwe, buvangura Abanyarwanda ndetse bwari bwarahejeje ishyanga igice kimwe cy’Abanyarwanda bugategura ndetse bugashira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi .
Abandi babwiye Neretse ko ahubwo yatinye kugaragaza ko MRND na CDR yari abereye umuyoboke aribo bagize uruhare mu gusenya u Rwanda bitewe na politiki mbi yari ishingiye ku ivanguramoko n’uturere byatumye u Rwanda rugwa mu icuraburindi na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Abo yita Inyenzi z’Abatutsi akaba ari Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga n’ubwo butegetsi Neretse yari abereye umutoni, bigatuma bafata intwaro bakarwanira uburenganzira bwabo naho abo yita ibyitso akaba ari Abanyarwanda bari imbere mu gihugu batashimishwaga n’imitegekere y’akazu ka MRND ya Habyarimana Juvenal bashakaga impinduka .
Abazi Emmanuel Neretse na Gaspard Musabyimana bavuga ko aba bagabo bombi babarizwa mu mitwe irwanya ubutgetsi b’uRwanda ari abantu basaritswe n’ingengabitekerezo ishingiye kwivanguramoko n’urwango rukomeye ku batutsi bituma bahora basebya ubutegetsi buriho mu Rwanda byatumye banahabwa akazina “K’Imfubyi za Habyarimana” kubera gutsimbarara ku matwara ya MRND-CDR
Si aba gusa kuko muri Opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze yakunze kurangwa no guhangana hagati yabo biterwa n’ amacakubiri ashingiye ku moko no kugoreka amateka bigatuma amashyaka bashinze ahora acikagurikamo ibice.
Hategekimana Claude