Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ,rwimuriye mu ntangiro z’umwaka utaha urubanza ruregwamo Beatrice Munyenyezi nyuma y’uko gutangira kuruburanisha mu mizi byari biteganyijwe kuri uyu wa 09 ukuboza bitashobotse.
Kubera amahugurwa y’abagize ubucamanza mu Rwanda hose akomeje kubamuri iki cyumweru. Byatumwe has ubikwiye ururubanza rurebwamo Munyenyezi ,usanzwe uregwa ibyaha birindwi bya jenoside, yagejejwe mu Rwanda mu kwezi kwa kane yoherejwe na Amerika, ubu afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali.
Aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko muri jenoside atari afite intege z’umubiri zo gukora ibyaha yarezwe n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha.
Yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bamubeshyeye ko yigaga muri kaminuza kandi ngo we atarigeze anarangiza amashuri yisumbuye.Ibi abunganizi be babizamukiyeho bavuga ko abatangabuhamya ari “abanyabinyoma kuko na Arusha [urukiko rwa UN] hari ubuhamya bwabo bwateshejwe agaciro kubera kubeshya”.
Uruhande rw’uregwa rwavuze ko hari ubuhamya bwanditse bw’abavuga ko biganaga nawe kandi babeshya, bakavuga ko ibirego ku mukiriya wabo bishingiye ku buhamya bw’ibinyoma.
Urukiko rwaje gutegeka ko Madamu Munyenyezi afungwa iminsi 30 y’agateganyo.gusa urukiko rwemeje ko urubanza rwimuriwe kuwa 06 Mutarama 2021
UMUHOZA Yves