Abayobozi bakomeye b’umutwe wa RUD URUNANA barigukusanya miliyoni 4 agomba gutangwa nka ruswa kugirango igipolisi gikorera Kakumiro gihagarike gukurikirana abarwanyi b’uyu mutwe baheruka gufatirwa muri Uganda .
Ku italiki 17 Nzeri nibwo urwego rw’ubutasi rwa Uganda CMI,bwataye muri yombi abayobozi bakuru b’umutwe wa RUD URUNANA bubafungira kuri Sitasiyo ya Kakumiro mu bice bya Mubende. Abo bayobozi barimo Col Jean Marie Vianne Ntabanganyimana, Emmanuel Sebahire n’umugore witwa Solange ukuriye ibikorwa by’ubukangurambaga muri uwo mutwe.
Icyo abo bayobozi bashinjwaga kwari gushishikariza abaturage kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro no gukusanya amafaranga yo koherereza abarwanyi ba RUD URUNANA basanzwe bafite,ibirindiro muri Gurupoma ya Binza,Teritwari ya Rutshuru. Isoko ya Rwandatribune iri ahitwa Gayaza yavuze ko CMI na Polisi ya Uganda bari batabajwe n’abambari b’umutwe wa RNC,bari babonye abo bayobozi bari gukusanya amashilingi menshi muri ako gace bakumva bagize ishyari niko kwitabaza ziriya nzego.
Umutangabuhamya twahaye amazina ya Putine Dani k’ubwumutekano we avuga ko none kuwa 12 Ukuboza habaye inama nkuru y’abayoboke ba RUD URUNANA,bari bayobowe na Ntabanganyimana Jean Mari Vianney,ikibazo nyamakuru kwari ugukusanya amafaranga angana na Miliyoni 4 z’amashiringi zo huha umugenzacyaha mukuru ukorera kuri Polisi ya Kakumiro kugirango ahagarike ibirego,cyane ko nubwo barekuwe bari bategetswe kwitaba buri cyumweru.
Uyu mutangabuhamya Putine Dan mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune yavuze ko inama yabereye ahitwa Nyamarunda mu gace Ka Kibare aho abitabiriye inama bakusanyije amashiligi ibihumbi 170.000,umwe mu bitabiriye inama utashatse ko amazina ye atangazwa kubw’umutekano we yavuze ko impamvu izi nama zitari gutanga umusaruro aruko aba bayobozi babanje kubeshya ko amafaranga bari gushaka ari ayo guha amatike n’impamba abasore bagomba kohereza mu mutwe wa RUD URUNANA,nyuma baza guhindura bavuga ko ari ruswa bagiye gutanga mu gipolisi,bityo bikaba byarateye urujijo abasanzwe babatera inkunga.
Undi mutangabuhamya witwa Munyarukiko wavuganye n’isoko ya Rwandatribune yavuze ko uyu Ntabanganyimana abaturage bamuvumbuye,aho agenda ateka imitwe akavuga ko ahagarariye FDLR na RUD URUNANA ko iyo mitwe yombi yamutumye amafaranga yarangiza akajya kuyaryohamo i Kampala aho afite inzu nziza.
Umutwe wa RUD URUNANA washinzwe mu mwaka wa 2003 ushingwa na Gen Ndibabaje Musare aho yarafatanyije na Maj Kanyamibwa ubarizwa muri Amerika,ahagana mu mwaka wa 2016 ubwo Gen Musare yicwaga n’abarwanyi ba Candayira,agasimburwa na Gen Afurika,habaye kutumvikana na Maj Pilote Kanyamibwa,Inyeshyamba za RUD Urunana zihita zikora ubufatanya n’ishyaka rya FDU Inkingi kugeza ubu.
Uwineza Adeline