Bamwe mu babana na virusi itera SIDA n’abafatanyabikorwa bavuga ko gufata imiti neza byatumye bagabanya virus mu mubiri bakaba bageze ku rwego rwo kutanduza, bakaba bashima Leta ibaha imiti nta kiguzi, ibintu bibatera imbaraga zo guharanira kubaho no gukora ngo biteze imbere aribyo byatumye Bagira ikizere cyo kubaho.
Uwababyeyi mariya Roza , umukozi mu muryango Nyafurika w’amatotero ya Gikirisitu , Avuga ko mu turere dutatu bakoreramwo two mu mujyi wa Kigali bafasha gukurikirana abana bafite virusi itera SIDA kugirango bagire ikizere cy’ubuzima , ati”: tubafasha kongera Kugira ikizere cy’ubuzima, kubafasha gukurikirana imiti neza no kubasobanurira impamvu barikunywa imiti ndetse tukamuba hafi “.
Akomeza Avuga ko babafasha kwiga, kubashishikariza kujya mu matsinda yo kwizigama ndetse ndo bagahabwa Ibikoresho ku bana Biga ikindi Kandi ngo bagira abantu bakurikirana ( Mentals,) abo bana mu buzima bwabo bwa buri munsi, Ati:” tubwiriza abantu ariko bafite n’ubuzima bwiza, ariko twizera ko kuvuga ubutumwa bwiza bidahagije tukabafasha no kwiteza imbere”.
umusore wavukanye virus itera Sida, Avuga ko gufata imiti neza bituma virus zikagabanuka mu mubiri. ati “Ndi umusore , navukanye VIH urugendo rwari rurerure, ku bw’ubufasha bwa Leta, nabashije kubaho neza, mfata imiti neza, ngeze ku rwego kuba virus zaragabanutse mu mubiri, nshishikariza abandi gufata imiti neza, bityo bakagira ubuzima bwiza, bakiteza imbere,
Iyo isaha igeze, mfata umuti ku gihe, sindohoka sinshobora no kubyibagirwa, iyo nagiye ahandi ngendana imiti. Buri mezi 3 ndipimisha bakandebera aho virus zigeze, bagasanga zaragabanutse. Nta burwayi ngira budasanzwe”.
Urugaga rw’abafite virus itera SIDA mu Rwanda RRP+ rwatangije gahunda igamije gushishikariza umuntu ufite Virus itera Sida kuba uwagabanije virus itera Sida bityo akaba utanduza virus itera SIDA.
Ubuyobozi bw’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera Sida (RRP+) bwishimira ko abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA igihugu kibitayeho, ko babonera imiti hafi hakiyongeraho kuba batagihabwa akato n’ihezwa.
Mu rugendo rutoroshye abafite virusi itera SIDA banyuzemo, biyemeje ko mu mwaka 2030 SIDA bazayirandura burundu
Muneza Sylvie, Umuyobozi wa RRP+, avuga ko icyo bishimira nk’abantu bafite virusi itera SIDA, bagira igihe cyo gushima kuko hari ubuzima bwinshi bagiye banyuramonko kubo ngo hari abantu babaga muri 4 baraheze mu buriri, igihe kiragera Leta y’u Rwanda ikabakorera ubuvugizi mu kubona imiti.
Muneza ati”: turashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aho yatuvanye n’aho atugejeje, Icya mbere n’uko mu gihe cya mbere hari akato n’ihezwa ariko bishimira byavuyeho, Ntabwo kakibaho nk’uko mbere bakaduhaga, ikindi twongera gushima ni uko kugeza ubu umuntu ufite virusi itera SIDA afata imiti ku buntu mu gihe mu bindi bihugu igurwa”.
Ubuyobozi bwa RRP+ buvuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu Nzego z’ibanze kugira ngo bumve ko abafite virusi itera SIDA ari abantu nk’abandi. Ikindi ishima, ni gahunda yo kubegereza aho bafatira imiti bityo umuntu agafatira imiti aho yumva hamworoheye.
Ati “Byagaragaye mu bushakashatsi ko iyo umuntu afata imiti neza ya VIH ashobora kugera ku kigero virus zigabanuka mu maraso bapima icyo bita charge viral bagasanga iri munsi ya 20 muri ml y’amaraso, ni ukuvuga ko uwo muntu aba afite amahirwe 100% yo kutanduza. Kugabanya kuri ubwo buryo bituma akato umuntu yiha cyangwa abantu bamuha karangira, ikindi bifasha abatabona imbaraga zo kwipimisha barabikora kuko bazi ko bazafata imiti neza, virus zikagabanuka, byongera amahirwe yo kubaho neza ku bafite virus itera SIDA.”
Muri gahunda y’Urugaga rw’abafite virus itera SIDA mu Rwanda RRP+ , ni uko mu 2030 bifuza ko SIDA igomba kuranduka burundu kandi ari bo babigizemo uruhare Ibyo ngo bakazabigeraho bafata imiti neza ndetse birinda no kwanduza abandi. Muri zo harimwo gahunda y’urubyiruko aho RRP+ yashyizeho inzego zihagarariye urubyiruko rwanduye virusi itera Sida mu Turere twose tw’igihugu.
Leta y’u Rwanda ikomeje gahunda yo kwigisha no gushishikariza abafite virusi itera SIDA gufata imiti neza hagamijwe kurandura ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA
Dr Janvier Serumondo, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara ya hepatite n’izindi ndwara zandurira mu maraso no mu mibonano mpuzabitsina mu kigo k’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Avuga ko abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA biganye mu rubyiruko kuko ngo kuva ku myaka 20 kugeza 34 ariho biganje , ngo bigaterwa n’uko abari muri icyo kigero aribo bafite umuco wo gukora imibonanompuzabitsina kurusha abari kuyindi myaka.
Dr. Serumondo Avuga ko bashishikariza uribyiruko guhindura imyitwarire , gukoresha agakingirizo igihe bagiye gukora imibonanompuzabitsina, kwipimisha virusi itera SIDA Kugira ngo bamenye uko bahagaze , abanduye bagashishikarizwa gufata imiti neza kugera ku kigero cy’aho virusi zitagaragara mu maraso.
Ubushakashatsi ku bijyanye n’icyorezo cya virus itera SIDA bwa RPHIA bwo mu mwaka wa 2019 bwagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali, kugabanya ingano ya virus itera mu maraso biri ku kigero cya 77,4%.
Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko mu Mujyi wa Kigali abantu bangana na 4.3% banduye virusi itera SIDA, mu gihe mu Rwanda hose habarirwa abangana na 3% banduye virusi itera SIDA. ku mugabane wa Afurika abafite ubwandu ni 23.8 % , Ku isi yose abanduye bangana na 37.7 %
Nkundiye Eric Bertrand