Abanyapolitiki bakomeye b’umutwe wa RUD URUNANA bongeye gutabwa muri yombi n’urukiko rwa kakumiro muri Mubende.
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Mubende ibitangaza ni uko urukiko rwa kakumiro rwategetse abayobozi bakuru b’umutwe wa RUD URUNANA bari baherutse gufatwa na Polisi aho bashinjwaga gushishikariza urubyiruko kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa RUD URUNANA ufite ibirindiro mu gace ka Binza ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse bakaba barakusanyaga n’inkunga yo gufasha uwo mutwe.
Amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko abo banyapolitiki barangajwe imbere na Ntabanganyimana Jean Marie Vianney basabwa miliyoni 4 z’amashilingi ya Uganda kugirango bahe ubugenzacyaha bwa Polisi muri Gakumiro nka ruswa kugirango bukureho ibirego ariko biza kurangira ayo mafaranga adatanzwe, bityo ubugenzacyaha buhita bwohereza dosiye mu Rukiko rw’ibanze rwa kakumiro aho, k’umunsi w’ejo taliki ya 16 Ukuboza urwo rukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga abo bambari ba RUD URUNANA .
Nkuko isoko y’amakuru yacu ikomeza ibivuga, kugirango barekurwe buri muntu yasabwe gutanga ingwate y’amashilingi angana na 2.500.000 z’amashlingi ya Uganda agomba kwishyurwa nk’ingwate z’urukiko ariko bakazakomeza gukurikiranwa.
Umutwe wa RUD URUNANA ushinjwa kuba waragabye ibitero byishe abasivili benshi mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi mu mpera z’umwaka wa 2019, muri iki gihe ukaba ukuriwe na Maj.Ntilikina Faustin wahoze mu ngabo z’uRwanda EX FAR.
Uwineza Adeline