Mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,igice kimaze iminsi kiri mu ntambara, kuva ubu ingabo za DRC na Uganda zashyizweho rwagati muri parike ya Virunga ibirindiro by’ingabo byazo,iyi parike izwiho kuba icumbikiye ingagi zo mu misozi ariko kandi ikaba yihishemo n’ imitwe yitwaje intwaro yibasiye ako karere mu gihe gishize .
Izi ngabo zirwanira k’ubutaka ziyobowe nabajenerali babiri, uwa Uganda Kayanja Muhanga na Bertin Mputela wa congo.
Igitero cyatangijwe ku ya 30 Ugushyingo n’ingabo zirwanira mu kirere hamwe n’intwaro za gisirikare mu birindiro by’inyeshyamba za ADF ,ubu hashize ibyumweru bitatu Ingabo za Uganda n’iza Congo zitangije iki gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba ziri mu mashyamba ya Congo.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru niho izi ngabo zatangaje ko ibirindiro bitatu by’inyeshyamba byibasiwe n’indege Kugirango bagere kur’icyo gikorwa hakaba harabayeho ubufatanye n’abaturage.
Kuva icyo gikorwa cyatangira, bamaze gufata inyeshyamba 34,zafatiwe mu majyaruguru y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru no mu majyepfo ya Ituri.
Uwineza Adeline