Kuri uyu wa 18 ukuboza 2021, bamwe mu bagize inyeshamba zibarizwa mu Ihuriro ryitwa Makanika-Twigwaneho zishyize mu maboko y’ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) muri Teritwari ya Fizi ni muri Kivu y’Amajyepfo.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’Igihugu (FARDC) muri ako gace, Major Dieudonné Kaseraka, yatangarije 7sur7 dukesha aya makuru, ko abo barwanyi batanze imbunda ebyiri n’amasasu agera ku ijana( 100).Ati “Bishyikirije ibirindiro by’ingabo za MONUSCO i Minembwe. Aba barwanyi bari bavuye mu ishyamba rya Bijabu aho basanzwe bafite ubwihisho. Abo bane ni abasore b’imyaka kuva kuri 24 kugeza kuri 26. Bavuze ko binjiye muri aba barwanyi mu 2020.”
Umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro byiswe Sokola2 muri Kivu y’Amajyepfo, yahamagariye n’abandi barwanyi ko bava mu mashyamba.
Major Dieudonné Kaseraka yasobanuye ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, abarwanyi benshi bemeye kuva mu ishyamba abandi bihuza n’indi mitwe ikomoka mu mahanga.
UMUHOZA Yves