Ubutumwa bw’umuryango wabibumbye mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo (MONUSCO),buratangaza ko bumaze kwambura intwaro abarwanyi bagera kuri 211 biganjemo abo mu mitwe y’ubwirinzi y’Abanyamulenge n’abanyamahanga bakoreraga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo .
Izi ngabo z’umuryango wabibumbye kandi zashoboye kugarura intwaro 60 zakoreshwaga n’aba barwanyi , ibi byatangajwe kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021 n’umuyobozi w’ibiro bya MONUSCO iherereye muri Kivu y’Amajyepfo , Karna Soro, yabisobanuye .
Uyu muyobozi yongeyeho ko muri izo nyeshyamba , harimo abanyamahanga barenga 40 ubu bamaze gusubizwa mu bihugu bakomokamo. Yakomeje avuga ko uku kugabanya intwaro muri aba barwanyi bizafasha kugabanya ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abaturage ,avuga kandi ko guhera mu 2020 intwaro 290 zimaze kugarurwa.
Umuyobozi w’ibiro bya MONUSCO muri Kivu y’Amajyepfo na Maniema ashimangira ko aba barwanyi bamaze gushyira hasi intwaro bakurikiranirwa hafi mu myitozo no kubasubiza mu buzima busanzwe . Yakomeje yerekana ko hashyizweho ibigo 7 by’ amahugurwa mu 2021 kandi abahoze ari abarwanyi 150 bamaze gusubizwa mu buzima busanzwe.
Aba barwanyi bishyikirije igisirikare cya MONUSCO, biganjemo abo mu mitwe ya Twirwaneho,Ngumino n’umutwe witirirwa Col Makanika usanzwe ari umwe mu bagaba bakuru b’iyi mitwe y’Abanyamulenge.
Umuhoza Yves
Mwibeshya Abanyamulenge mwananiwe kubirukana none ngo barambitse intwaro hasi.
Mwapfa UPDF irabagise hamwe ningabo z’Uburundi. Rero FPR tubaye tuyisezeyeho.