Perezida Kagame ari i Paris mu ruzinduko rw’akazi, yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we ku ngingo zitandukanye zirebana n’umubano w’ibihugu byombi.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Paris ruje rukurikira urw’amateka Perezida Macron yaherukaga kugirira i Kigali mu mpera za Gicurasi 2021.
Mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri, Perezida Macron yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Yahavuye yemeye uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse asaba imbabazi abayirokotse avuga ko “aribo bashobora gutanga impano y’imbabazi.”
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yakiriye mu Biro bye, Palais Élysée, Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro byihariye.Muri uru ruzinduko kandi Macron yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yasubije ibibazo bitandukanye ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.
BYAMUNGU seif