RIB yatangaje ko Sekikubo Barafinda Fred yasubijwe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe i Ndera kugira ngo yitabweho n’abaganga kuko yari yongeye kugaragaza ibimenyetso by’ubwo burwayi.
Mu ntangiriro za 2020 nibwo Barafinda yashyikirijwe ibitaro bya Ndera nyuma y’amagambo yavugaga agize ibyaha ariko bikaza kugaragara ko atari we ahubwo afite uburwayi.
Yamaze mu bitaro by’i Ndera amezi atandatu avurwa nyuma ararekurwa. Mu minsi ishize yongeye kumvikana mu magambo adasanzwe yumvikanisha ko Umukuru w’Igihugu atakiriho n’andi ari muri uwo mujyo.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko Barafinda yongeye gusubizwa mu bitaro kuko n’ubundi byari byasabye ko mu gihe yagaragaza imyitwarire idasanzwe byazakorwa gutyo.
Ati “Ubwo yari yorohewe mu minsi ishize, abaganga badusabye ko igihe cyose yakongera kugira ikibazo yazajya yoherezwayo kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga.”
Kuwa 5 Gashyantare 2020 RIB yandikiye Barafinda imumenyesha ko atumiwe ku itariki ya 10 Gashyantare 2020. Icyo gihe yanze Kwitaba Ubugenzacyaha.
Kuwa 11 Gashyantare 2020 nibwo yafashwe anasabwa ibisobanuro ku byo yagombaga kubazwa. Icyo gihe ntabwo ibazwa ryakozwe nk’uko bikwiye kuko RIB yasanze ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe.
Barafinda yamenyekanye bwa mbere mu 2017 ubwo yatangazaga ko agiye gutanga kandidatire yo kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu.
Mu ijoro ryakeye nibwo hatangiye gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu barwanya Leta y’uRwanda aho zavugaga ko Barafinda Sekikubo iwe hatewe n’abagizi ba nabi
Mwizerwa Ally