Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yasangije abamukurikira ifoto yifotoreje kumva ya Yezu ubwo yasuraga Israel mu myaka 12 ishize.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter Gen Muhoozi usanzwe ari imfura ya Perezida Museveni yavuze ko icyo gihe yarimo gusengera ku mva ya Nyagasani Yezu irimo ubusa. Yagize ati: “ Uyu nijye ndimo gusengera kumva ya Nyagasani Yezu Kristu ubwo nasuraga Yeruzalemu mu myaka 12 ishize.”
Ni gake cyane usanga abasirikate bakuru bagaragaza imyemerere yabo ndetse bakanakora ingendo nyobokamana zigamije kuvugarura imyizerere yabo.
Bivugwa ko Gen Kainerugaba uru rugendo rutagatifu yarukoze mu mwaka wa 2009 ubwo hari mu myiteguro ya Pasika.
Ibi kandi abigaragaje mu gihe abakirisitu bo ku Isi yose bitegura umunsi mukuru wa Noheli( Ivuka rya Yezu) Uteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukuboza 2021.