Abandi banyarwanda 21 bari bamaze igihe bafungiye muri Uganda bashinjwa kwinjira no gutura muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko bagejejwe mu Rwanda, Aba barimo abagabo icyenda(9) bagore umunani(8) n’abana bane(4).
Aba bantu bavuye uganda bavuga ko bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo muri kiriya gihugu
Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021 nibwo bafashijwe kugera mu Rwanda nyuma yo kumara igihe kiri hagati y’icyumweru kimwe n’amezi ane bafungiye muri iki gihugu.
Umumararungu Lea ukomoka mu Karere ka Rwamagana yagiye muri Uganda anyuze ku mupaka wa Gatuna ,ajyanywe no gushakirizayo ubuzima. Yafashwe kuwa 16 Ukuboza 2021,afatirwa ahitwa iMbarara ari mu nzira agaruka mu Rwanda.
Yavuze ko ubwo yafatwaga, yambuwe ibyangombwa bye birimo Passport ndetse n’amafaranga ndetse afungirwa muri Polisi sitasiyo ya Mbarara ashinjwa kwijira no gutura muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Karinijabo Emmmanuel nawe ukomoka mu Karere ka Gatsibo yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2016,agiye gusura Nyirasenge anyuze ku mupaka wa Gatuna.
Yavuze ko yafashwe na Polisi ya Ntungamo kuwa 13 Kanama 2021ari mu nzira agaruka mu Rwanda. Icyo gihe yahise afungirwa muri gereza ya Cyamugoranyi mu gihe cy’amezi ane .Yavuze ko atigeze akatirwa n’urukiko ahubwo ko yashinjwe kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Karinijabo yavuze ko aho yari afungiye yabwiwe amagambo amukomeretsa , abwirwa ko yari muri Uganda nka maneko.
Yavuze ko usibye kubwirwa amagambo akomeretsa, yaranakoreshejwe imirimo ivunanye irimo guhinga umunsi wose,kwasa inkwi ndetse aranakubitwa asabwa ko yemera ko ari maneko.Benshi bambuwe amafaranga yabo ndetse n’ibyangombwa birimo pasiporo n’irangamuntu.
Nyuma yaho bagereye mu Rwanda bababnje gupimwa icyorezo cya Coronavirus, maze babiri muri bo basanga bafite COVID-19 maze bajyanwa ku Bitaro bya Ngarama kugira ngo bitabweho n’abaganga, abandi bajyanwa ku Kigo cya IPRC Nyagatare mbere yo kwerekeza mu miryango yabo.
Uwineza Adeline