Abasilikare b’Abafaransa 100 nibo bamaze gukandagira k’ubutaka bwa Congo naho 600 baracyari muri Uganda aho bategereje gusanga abandi mu gace ka Beni.
Abasirikare 700 b’Abafaransa b’Abakomando bageze muri Uganda,aho abagera mu ijana bahise boherezwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo muri Teritwari ya Bunia mu mudugudu wa Katoto ahaherutse kubera ubwicanyi bwahitanye abasivili 42 bishwe n’Inyeshyamba zo mu bwoko bw’Aba Lendu.Ubwo bwicanyi bukaba bwarabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize bakanasahura amazu y’ubucuruzi yo muri ako gace ka Katoto.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Ina.Fr dukesha iyi nkuru,Col Du Cos ukuriye ibikorwa bya Operasiyo y’Abafaransa muri Bunia na Ituri abazwa uburyo azakorana n’imitwe myinshi y’inyeshyamba ikorera muri ako gace yagize ati:”Twe twiteguye kurwana n’uwari wese uzabangamira umutekano w’abaturage nibwo butumwa twahawe n’igihugu cyacu”.
Gen Saba Rafiki Komanda mukuru w’umutwe wa UPC(Union Patriotique Congolais) wabo mu bwoko bw’aba Hema yatangarije iyi televiziyo ko ubwo ibyo bitero byabaga Umutwe wabo wahise ujya gutabara abo baturage, wirukana ababarwanyi baba Lendo muri ako gace,Yavuze kandi ko Umutwe wabo witeguye gukorana n’Ingabo z’Abafaransa ariko anenga uburyo ubwicanyi bwabaye muri iryo joro ingabo z’Ubufaransa zari zamaze kugera ku kibuga cya Ituri.
Agace ka Bunia kugarijwe n’abarwanyi b’imitwe myinshi kakaba karazonzwe n’umwiryane ushingiye ku moko cyane cyane intambara zabo mu bwoko bw’Abahema n’Abarendu,kuri ubu ikibuga cy’indege kiba muri ako gace kiri kugenzurwa n’ingabo z’Abafaransa.