Perezida Paul Kagame we n’umuryango we bifurije Abanyarwanda kuzagira iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2021 n’itangira uwa 2022, avuga ko we yatangiye kuyizihiza.
Mu mafoto meza amugaragaza ari mu karuhuko mu rugo ari gukina n’imbwa, ari mu mbuga ngari, Perezida Kagame yavuze ko we n’umuryango we bifurije abantu bose iminsi mikuru myiza.
Yagize ati “Njye n’umuryango wanjye tubifurije iminsi mikuru myiza. Njye natangiye ijyanjye…!!”
Ubu butumwa buherekeje amafoto yashyizeho ari gukina n’imbwa ebyiri, Perezida Kagame yasoje agira ati “Ndazikunda.”