Umunyapolitiki wahoze mu nyeshyamba zikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Mbusa Nyamwisi yavuze ko inyeshyamba za ADF ziheruka kugaba igitero cy’ubwiyahuza kuri Noheri kigahitana abantu 8 ,abakigabye bari baturutse mu nkambi y’abarwanyi ba ADF bahungiyemo iherereye mu gace ka Mambasa gahana imbibi na Terirwati ya Irumu mu Ntara ya Ituri.
Mbusa Nyamwisi yavuze ko kuba ADF yagabye ibitero ku baturage bitagomba guhuma amaso umutwe udasanzwe ugizwe n’ingabo za Uganda ziyunze n’iza Kongo Kisnhasa azisaba gukomeza ibikorwa byo kuzihiga bukware n’aho zishobora kuba zarahungiye.
Nyamwisi yavuze ko ukurikije amashyamba ADF yari ifitemo ibirindiro ahantu heza kuri bo ho guhungira ari mu burengerazuba n’amajyepfo y’uburasirazuba bwa Teritwari ya Beni cyangwa se bakaba bahungira mu gace ka Mambasa hagani imbibi na Teritwari ya Irumu y’intara ya Ituri.
Nyamwisi yakomeje avuga ko Guverinoma ya Kongo Kinshasa n’abaturage bayo batazatezuka ku mugambi wabo wo gushyigikira umutwe w’ingabo RD Congo ihuriyeho na Uganda kugeza ubwo uzaba umaze gutsinsura inyeshyamba zose za ADF.
Perezida wa Repulibulika iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa yahaye ababuriye ababo mu gitero cya ADF cyo kuwa 25 Ukwakira 2021, yavuze ko akoresha uko ashoboye kose abagize uruhare muri kiriya gitero bose bakabiryozwa.