Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , hari kubera imirwano ikomeye hagati ya FARDC n’ihuriro ry’imitwe yitwara gisirikare ya Gumino na Twigwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Makanika, irikurwanira mu gace ka Fizi, mu misozi miremire ya (Kivu y’Amajyepfo), kandi iyi mirwano ikaba yaguyemo umukoroneri mukuru wa FARDC.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko umukoloneri wa FARDC yiciwe muri yi mirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Ingabo za FARDC zatakaje imijyi ya Kamombo, Namara na Chakira, ubu ikaba iri kugenzurwa n’izo nyeshyamba.
Umwe mu ngabo za FARDC yagize ati”ubu turi i Mikarati kuva saa mbiri n’igice z’umugoroba Twirwaneho yigaruriye Kamombo, baradukurikirana kugeza i Mikarati kandi turahanganye kugeza ubu, Ntabwo dushobora gutanga ibisubizo ku bizabo murimo kutubaza kuko kugeza ubu urugamba rurakomeje , gusa amakuru natanga n’uko umukoloneli wacu witwa Yaoundé , wo muri batayo ya 2 yarasiwe i Kamombo n’abo basirikare b’inyeshyamba, “
Colonel André Ekembe, umuyobozi wa batayo ya 12 ifite icyicaro i Mikenge, yemeje ko Kamombo, Chakira na Namara ubu biri kugenzurwa n’inyeshyamba kuva muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.
Umuyobozi wa sosiyete sivile ya Itombwe nawe yemeza ko hapfuye umusirikare mukuru wavuzwe haruguru. Muri make, umunyamabanga wa sosiyete sivile mu murenge wa Itombwe, Alaka Mikson yagize ati: “Twamenye urupfu rwa Colonel Yaoundé.”
Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 2 ikorera muri Kivu y’Amajyepfo, Majoro Dieudonné Kasereka avuga ko ingabo zigiye gufata ingamba zikomeye zo kurwanya izi nyeshyamba mu rwego rwo kurengera abaturage, kureba uburyo igisirikare cya leta ya Congo cya kwigarurira iyo mijyi yafashwe n’inyeshyamba ndetse no kureba uburyo ibyangiritse byabungabungwa.
Kugeza ubu uturere dutatu twigaruriwe n’ingabo za Gumino na Twigwaneho. Nk’uko tubikesha isoko yacu y’amakuru ya Rwandatribune iri mu gace ka Fizi abitangaza.
Uwineza Adeline
Twigwaneho sinyeshamba nabaturage bitabara batewe nabagizi banabi bafatikanyije na FARDC