Ibitangazamakuru byiganjemo amaradiyo n’Amateleviziyo akorera muri Uganda byateye utwatsi ubusabe bwa Guverinoma yifuzaga ko bajya bayiha umwanya w’ubuntu wo gukora ibiganiro byamamaza ingamba zo guhangana na Covid-19.
Tariki ya 23 Ukwakira 2021 nibwo Komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda (UCC) ari nayo ifite inshingano zo kugenzura ibitangazmakuru muri Uganda yandikiye ibaruwa Ishyirahamwe ry’abafite ibitangazamakuru muri Uganda National Association of Broadcasters (NAB) ibasaba ko bajya batanga umwanya w’ubuntu ku bitangazamakuru byabo kugirango Leta yamamaze ingamba zo kurwanya icyorezo Covid-19.
Mu ibaruwa NAB yanditse isubiza iyi Komisiyo yayimenyesheje ko ubusabe bwa Guverinoma budashoboka cyane ko na bene ibi bitangazamakuru babikora nk’ubucuruzi bityo hatagomba kuzamo kubererekera Leta.
Umuyobozi wa NAB, Kin Kariisa yavuze ko nyuma yo kuganira n’abayobora ibitangazamakuru muri Uganda , bemeje ko Leta nk’uko igena izindi ngezo z’imari ikwiriye kongeraho iyo kwamamaza Gahunda zo kurwanya Covid-19 bityo banzura ko nta kigo cy’itangazamakuru kigomba kwakira amatangazo cyangwa ibiganiro bya Leta bikangurira abaturage kwirinda Covid-19 atishyuwe.
Ubwo yatangazaga uyu mushinga umuyobozi wa Komisiyo y’Itumanaho muri Uganda, Irene Kagwa Sewankambo yavuze ko Ibigo by’itangazamakuru bikwiye kugira uruhare mu gufasha Leta kumenyekanisha gahunda zo kurwanya Covid-19 mu baturage.