Mu Kiganiro aheruka kugirira n’ibinyamakuru bishamikiye ku mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda kuwa 25 Ukuboza 2021 Kayumba Nyamwasa, yarashize yemera ko we na Patrick Karegeya bakundaga kuvugana kuri telephone n’abamwe mu bategetsi ba Uganda ndetse basanzwe ari ibyegera n’abatoni ba Perezida Kaguta Yoweri Museveni .
Ibi akaba yabitangaje ubwo yari amaze kubazwa uko abona ibyo umuvugizi wa Leta y’uRwand aheruka gutangaza avugako uRwanda rurimo rukurikiranira hafi ibikorwa by’ingabo za Uganda UPDF muri teritwari ya Beni iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati:” Twigeze kugirana ikibazo n’abaganda i Kisangani n’ahandi, kuva icyo gihe hatangiye kubaho kwishishanya. Gusa njyewe na Karegeya twajyaga tuvugana n’abayobozi ba Uganda. Ibyo bintu rwose byariho. Ariko icyo twarebaga n’inyungu z’abaturage bacu n’icyaduha inyungu za Politiki kuko tutashakaga gukomeza guhangana n’abaganda. “
N’ubwo Kayumba yabitangaje muri ayo magambo , Abasesenguzi mu bya politiki ndetse bakunze gukurikiranira hafi amakimbirane hagati y’Urwanda na Uganda bavuga ko bitari mu nshingano z’umugaba mukuru w’ingabo cyangwa undi Muyobozi w’ingabo kugirana imishikirano n’ubutegetsi bw’ikindi gihugu batabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyangwa urundi rwego rubifite mu nshingano. Bityo ko kuba Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya baravuganaga n’abategetsi ba Uganda mw’ibanga ari ibintu byo kwishisha ndetse byafatwa nk’ubugambanyi.
Ibi bikaba bishimangirwa na zimwe mu mvugo z’abamwe mu bayobozi b’uRwanda Barimo na Perezida Paul Kagame n’umujyanama we muby’ umutekano Gen James Kabarebe aho bigeze gukomoza k’ubugambanyi bwarimo bukorwa n’abamwe mu basirikare bakuru bahoze muri RDF bakaza guhunga igihu ( Kayumba Nyamwasa , Patrick Karegeya n’abandi basivile bahoze muri guverinoma nka Seth Sendashonga ) aho ubutegetsi bwa Perezida Museveni bwakunze kugerageza kubakoresha bugamije guhindura ubutegetsi bwariho mu Rwanda.
Ibi ngo Museveni akaba yarabikoraga avugana nabo kuri telephone ubundi akohereza abagomba kugirana nabo ibiganiro bya rwihishwa nguko uko Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwari bwaranze ko yahindura uRwanda akarima ke.
HATEGEKIMANA Claude