Igihugu cya Niger cyirukanye ku butaka bwacyo Abanyarwanda umunani bitarenze iminsi 7.
Muri aba banyarwanda birukanwe na Niger harimo Zigiranyirazo Protais (bakunze kwita Monsiure Z) wavutse tariki 2 Gashyantare 1938 muri Perefegitura ya Gisenyi. Abandi birukanywe ni Nzuwonemeye François Xavier wavutse tariki 30 Kanama 1955 muri Perefegitura ya Kigali, Nteziryayo Alphonse wavutse tariki 26 Kanama 1947 muri Butare.
Muvunyi Tharcisse wavutse ku ya 15 Kanama 1953 muri Byumba, Ntaganira André wavutse tariki 2 Mutarama 1950 ahitwa i Karengera, Nsengiyumva Anatole wavutse tariki 4 Nzeri muri Perefegitura ya Gisenyi, Mugiraneza Prosper wavutse tariki 2 Mutarama 1957 muri Perefegitura ya Kibungo hamwe na Sagahutu Innocent wavutse tariki 30 Gicurasi 1962 mu cyari Perefegitura ya Cyangugu.
Bose Uko ari umunani basabwe kuva muri icyo gihugu bitarenze iminsi 7 nk’uko byanditswe mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Hamadou Adamou Souley, tariki ya 27 Ukuboza 2021, wavuze ko birukanywe kubera impamvu za dipolomasi.
Icyo Abanyepolitike Dr. Habineza, Hon Mukabunani na Mpayimana Phillipe barivugaho n’icyo basaba izo mpunzi
Umuyobozi w’ishyaka [Democratic Green Party of Rwanda [DGPR], akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko Dr Habineza Frank, Avuga ko u Rwanda ari urwanyarwanda kandi u Rwanda ari igihugu cyabo ko batagomba gukomeza kuba impunzi mu bindi bihugu. Yagize ati” Bari barangije ibihano bahawe bagarutse mu Rwanda bagaruka bagatura bakaba mu gihugu cyabo ! Ntacyo bagombye gutinya kuko barangije ibihano byabo. Ntabwo bakomeza kuba impunzi bahunga , niba aho bari bagiye guhungira byanze bagaruka mu gihugu cyabo, Hari abandi benshi bakoze ibyaha barabihanirwa babirangiza , abandi barababarirwa basubira muri sosiyete Nyarwanda”
Dr. Habineza, akomeza Avuga ko batakongera guhanwa kuko urubanza rwabo rwarangiye Rwanda, bagarutse mu Rwanda bagaruka bagatura kuko ni igihugu cyabo ( Pays Natal) ntabwo igihugu cyabanga, ntabwo u Rwanda rwakwanga abaturage barwo . Ntacyo bagombye gutinya , kuko niba aho bahungiye byanze bagaruka mu gihugu cyabo”.
Umuyobozi w’ishyaka P.S Imberakuri , Depite Christine Mukabunani, avuga ko basabye kugaruka mu gihugu cyabo Leta y’u Rwanda itabangira, Leta ntawe ikwiye kuba yakwanga ko agaruka mu gihugu cye, ati” Simpamya ko basabye kugaruka mu gihugu cyabo ngo Leta ibangire! Baramutse basabye kugaruka mu gihugu cyabo Leta y’u Rwanda ntiyabangira. Ahubwo icyaba ari ikibazo ni uko babisaba Leta ikabangira kugaruka mu gihugu cyabo, ahubwo icyo twabagiraho inama, ubwo barangije ibihano byabo nta mpamvu yo kuguma mu mahanga ngo abatererane kandi bafite igihugu cyabo, ntampungenge bari bakwiye kugira ku gihugu cyabo”.
Mpayimana Phillipe , umuyobozi muri Minisiteri y’Ubumwe n’uburere mboneragihugu (MINUBUMWE), impuguke ishinzwe ubukangurambaga .Ku gitekerezo cye kuri izi mpunzi 8 zirukanwe mu gihugu cya Niger, avuga ko badakwiye gufatwa nk’abantu badasanzwe.
Yagize ati” Ni impunzi bakimara gucibwa imanza no kurangiza ibihano bashoboraga ubwabo kwihitiramo gutaha mu Rwanda ariko bahisemo guhunga u Rwanda nk’uko hari impunzi nyinshi mu bihugu bya Afurika. Bazava muri Niger bajye mu kindi gihugu. Kugeza ubwo bazahitamo gutaha ku bushake.
Ku rwego rwa Ministeri y’Ubumwe ndahamya ko ikibazo cya bariya banyarwanda birukanywe muri Niger twazakigira hamwe n’icy’abanyarwanda bose b’impunzi bari hirya no hino ku Isi, tukabakundisha igihugu cyabo batera umugongo ubutitsa baba baragihemukiye cyangwa ari ukutagikunda gusa”.
Dr. Bizimana Jean Damascène, Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda , avuga ko ikibazo cy’aba banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Niger ko ntacyo yakivugaho kuko kiri mu nshingano za Minisiteri y’ubutabera, ko ariyo ikwiye kugira icyo ibivugaho.
Minisiteri y’Ubutabera nigira icyo itangaza tuzakibamenyeshya mu nkuru yacu y’ubutaha.
Nkundiye Eric Bertand