Ku wa gatanu no ku wa gatandatu, tariki ya 24 -25 Ukuboza 2021, Abagabo bambaye imyenda ya FDNB (Ingabo z’igihugu cy’Uburundi) bambutse uruzi rwa Rusizi rutandukanya u Burundi na DRC.
Nk’uko bitangazwa na sosiyete sivili wo mu kibaya cya Rusizi ndetse n’abaturage batuye muri Gurupema zitandukanye zo muri ako gace , bemeje ko abasirikare b’Abarundi bambutse bakajya muri Congo guhiga inyeshyamba zo mu mutwe witwaje intwaro witwa Red Tabara.
Ibi bikaba byaragaragaye mu gace ka Nyamunindi, muri Gurupoma ya Runingu, mu mudugudu wa Kibanga uherereye i Lemera muri sheferi ya Bafulero
Aya makuru akaba yemejwe n’abatuye muri aka gace bagize bati” Tumaze kubabona, abasirikare b’Abarundi berekeje mu misozi miremire ya Kigoma na Lemera.”
Ukuriye Sosiyete sivile mu kibaya cya Rusizi yavuze ko we yabonye aba bagabo bakekwaho kuba ari abasirikare b’Abarundi bambuka uruzi rwa Rusizi. Bategerejwe ku butaka bwa congo n’abasirikare ba Mai Mai bo mu gace ka Kijangala na Buhirwa. Hariho kandi abarwanyi bo mu mutwe wa Gumino rya Colonel Nyamusaraba. Ubu bari kugaragara bari hamwe bose ari benshi cyane ku misozi ya Lemera.
Amakuru ataragenzurwa neza , ariko yemejwe aturuka ku muri Mai Mai aremezako “abasirikari b’Abarundi baje guhiga inyeshyamba za Red Tabara zifite ibirindiro i Kitoga, Bibangwa na Marimba ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Abaturage bo muri aka gace ka Kigoma baremeza ko imirwano hagati yaba bagabo bambaye imyenda ya FDNB hamwe n’inyeshyamba za Red Tabara ishobora gutangira igihe icyo ari cyo cyose.
Bagize bati: “Twabonye abarwanyi benshi ba Red Tabara nabo bitegura, ibyo ari byo byose, biteguye guhangana nabo, ubu Red Tabara ikaba iherereye mu gace ka Kifuni.
Abayobozi ba FARDC (Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo) muri Uvira bavuga ko aya makuru batayazi.
Umuvugizi w’ingabo z’Uburundi yahoraga ahakana amakuru avuga ko hari abayoboke ba FDNB ku butaka bwa Congo, avuga ko ari ibihuha byakwirakwijwe hagamijwe kwanduza isura y’ingabo zabo n’igihugu cyabo”.
Ariko ubu raporo z’impuguke za Loni yemeje ko ingabo z’Uburundi zagiye zinjira mu gace ka Uvira mu rwego rwo gukurikirana inyeshyamba za Red Tabara kuva mu mpera za 2018.
Mu cyumweru gishize, abasirikare n’abapolisi bagera kuri 11 baguye mu gitero cyagabwe ku birindiro bya gisirikare n’abapolisi ku mupaka wa Gatumba uhuza u Burundi na Congo. Red Tabara yatangaje ko ari yo nyirabayazana w’icyo gitero.
Tugarutse inyuma gato, inyeshyamba zo muri Red Tabara zafashwe n’ingabo za congo zifungiye muri gereza y’ubutasi ya gisirikare muri Uvira.
Ku wa gatanu ushize, Perezida Évariste Ndayishimiya yahamagariye abashinzwe umutekano gukomeza “kuba maso mu kurwanya abakora ibikorwa by’iterabwoba barimo Red Tabara ndetse n’indi mitwe iyariyo yose ikora ibikorwa by’ibyo”,
Agira ati: “Red Tabara ikorana na ADF ikorera mu burasirazuba bwa Congo, musabwe kuba maso “
Uwineza Adeline