Madamu Taciana Rusesabagina, umugore wa Paul Rusesabagina arasaba Leta Zunze ubumwe z’Amerika kwinjira mu kibazo cy’umugabo we ufungiye mu Rwanda akarekurwa ku mpamvu zo gutabara ubuzima bwe.
Ibi Madamu Rusesabagina yabisabye binyuze mu nyandiko yasohowe n’ikinyamakuru Washington Post cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kabiri.
Umutwe w’iyi nyandiko ndende iri mu rurimi rw’Icyongereza ugenekereje mu Kinyarwanda ugira uti: “umugabo wanjye yemeye guhara ubuzima bwe arinda abantu amagana mu Rwanda. Ubu nawe akeneye ubufasha bwacu.”
Madamu Rusesabagina avuga ko umwaka umaze kurangira umugabo we ashutswe akavanwa i Texas akajyanwa ku wundi mugabane kuburanishwa ndetse ko icyaha umugabo we azira ari ugukoresha ijwi rye.
Uyu mugore avuga ko yagarutse ku mateka y’umugabo we muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ko yakoresheje amagambo ye n’ubwenge mu kurokora abantu barenga 1000 bikamuhesha umudali muri 2005.
Muri iyo nyandiko, Madamu Rusesabagina yavuze ko we n’umugabo we bamaze imyaka 20 baharanira gutsimbakaza demokarasi,ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.
Uyu mugore yavuze ko umugabo ngo yabaye ijwi ry’abatagira kivugira ndetse asaba ko mu Rwanda haba demokarasi.
Uyu mugore yavuze ko umugabo yafunzwe mu buryo bunyuranyije amategeko,iyicwarubozo no kumara igihe kinini afungiye mu kato.
Madamu Rusesabagina yavuze ko urubanza rwa Rusesabagina ari ikinamico yari igamije gucecekesha uwari ku isonga mu kunenga ubutegetsi.
Uyu mugore yavuze ko icyaha Rusesabagina azira kuba impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.
Madamu Rusesabagina yavuze ko umugabo we arwaye kanseri n’uburwayi bw’umutima asaba Amerika gusaba u Rwanda kurekura umugabo we ku mpamvu zo kurokora ubuzima bwe.
Tariki 20 Nzeri 2021,Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imbibi rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Rusesabagina Paul nyuma yo guhamwa n’ibyaha binyuranye birimo n’iby’iterabwoba.
Rusesabagina w’imyaka 67 yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.
Urukiko rushingiye ku byo Paul Rusesabagina yemereye urukiko, ubuhamya bwa bagenzi be, inyandiko zafatiwe muri mudasobwa ye n’ibyo yavuganye n’abandi kuri WhatsApp, byerekana ko yashinze Umutwe wa FLN, anaba muri MRCD.
Source: IJWI RY’AMERIKA