Kuwa 27 Ukuboza 2021, Hamadou Adamu Souley Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Niger yasohoye itangazo ry’irukana k’ubutaka bw’iki gihugu abanyarwanda umunani barimo protais Zigiranyirazo wicaga agakiza k’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal bari bamaze igihe gito muri Niger , Nyuma yo kurekurwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashiriweho u Rwanda k’ubyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Minisitiri Hamadu akaba ataratangaje byinshi ku mpamvu y’iyirukanewa ryabo usibye kuvuga ko ari impamvu za Diporomasi.
Aba bagabo bakaba bari barakatiwe n’uru rukiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ariko nyuma yaho barangirije ibihano byabo, bakaba barasabiwe n’urwo rukiko kujya gutura mu gihugu cya Niger.
Kugeza ubu aba bagabo baracyari mu gihirahiro kuko bahawe iminsi irindwi gusa yo kuba bavuye k’ubutaka bwa Niger, ndetse bakaba batarabasha kubona ikindi gihugu cy’abakira.
Nyuma yo kurangiza ibihano byabo, kuki banga kugaruraka mu Rwanda?
Amakuru yo kwizerwa agera kuri rwandatribune n’uko imwe mu mpamvu ikomeye ituma Protais Zigiranyirazo, Muramu wa Habyarimana Juvenal na Bangenzi banga gutaha mu Rwanda, ari uko nyuma yo kurekurwa n’urukiko bahise batangira kwishora mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange by’umwihariko gukorana n’umutwe wa FDLR/Foca basanzwe bafitanye amateka maremare.
Ubwo yagezaga ijambo ku kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi mu ntangiriro z’ukwezi k’ukuboza 2021 i New York muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika Velentine Rugwabiza uhagarariye uRwanda mu nteko y’umuryango w’abibumye yatangaje ko usibye kuba uRwanda rutarabanje kumenyeshwa iyoherezwa ryabo bantu muri Niger hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ubwo Protais zigiranyirazo na bagenzi be barekurwaga n’urukiko bahise batangira kwishora mu bikorwa bigamije guhungabanya amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.
Indi mpamvu n’ishingiye ku mateka ya buri umwe ituma bagira ipfunwe ryo kugaruka mu Rwanda kubera ibyo basize bahakoze.
1.Protais Zigiranyirazo:Ni Musaza wa Agatha kanziga Umupfakazi wa Habyarimana Juvenal akaba n’umwe mu bacurabwenge b’imena ba Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Bivugwa ko k’ubutegetsi bwa Muramuwe Habyarimana uyu mugabo yicaga agakiza ndetse ko iyo atabaga agushaka k’umwanya runaka wararaga wirukanwe ugafungwa, cyangwa ukahasiga ubuzima. We na Mushikiwe Agatha Kanziga nibo bari bakuriye ikiswe “ Akazu k’abashiru” kari karikubiye imyanya ikomeye yaba mu gisirikare no muri guverinoma. Bivugwa ko we na Mushiki we Agatha Kanziga baba aribo bicishije Col Mayuya warasiwe mu kigo cya Kanombe ngo bamuziza ko Habyarimana ariwe yumvaga wazamusimbura k’ubutegetsi mu gihe bibaye ngomwa ibintu aba bombi batakozwaga.
2. Nzuwonemeye Francois na Sagahutu Innocent: Aba bagabo bombi bahoze mu ngabo zatsinzwe Ex Far bakaba bari abayobozi bungirije muri Batayo yari ishinzwe iperereza.( Batallon de Reconnaissance).
Bashinjwe kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 no kugira uruhare mu gitero cyahitanye Agatha Uwiringiyimana wari Minisitiri w’intebe 1994 . gusa Nzuwonemeye yaje kugirwa umwere mu gihe Cpt Sagahutu we yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 20 yaje kugabanywa nyuma igashirwa kuri 15
3.Nteziryayo Alphonse: yahoze ari perefe wa Butare akaba yarashinjwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi aho yatanze itegeko ryo guha imyitozo n’intwaro interahamwe. Ikindi ni uruhare yagize mu gushishikariza abaturage b’ibutare kwica abatutsi. Yahamwe n’ibyaha ahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 25
3.Muvunyi Tharcisse: Nawe yahamwe n’ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi maze ahabwa igihano cyo Gufungwa imyaka 15 kubera ibyaha birimo gushishikariza abahutu kwica abatutsi mu 1994
4. Andre Ntagerura: yahoze ari umushoferi wa Minisitri m’ubutegetsi bwa MRND bwateguye bukanashira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi . yaje kugirwa umwere 2004 . abamuzi neza bavuga ko n’ubwo yagizwe umwere ariko ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi no kwibasira inyoko muntu.
5.Nsengyumva Anatole: yahoze akuriye ingabo mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi mu mwaka 1994. Yahamijwe ibyaha birimo kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri Gisenyi, guha interahamwe intwaro no gushishikariza abahutu kwibasira abatutsi . yaje gukatirwa ariko nyuma igihano cye kigabanywaho imyaka 15 ubwo yari ageze kukigero cy’imyaka 61 maze arekurwa n’urukiko
6. Prosper Mugiraneza: yahoze ari Minisitiri w’imirimo ya leta mu 1994. Yahamwe n’ibyaha birimo gushishikariza abahutu kwica abatutsi maze ahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 30 ariko mu 2013 aza kurekurwa yemerwa kwidegembya
Abasesenguzi mubya politiki bavuga ko izo mpamvu zose tuvuze haruguru zirimo ipfunwe ry’uruhare bagize muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 ndetse no kuba bakirekurwa barahise batangira kwishora mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’uRwanda n’akarere k’ibiyaga bigari , binyuze mu gukorana n’imitwe nka FDLR n’iryo pfundo rikomeje gutuma Protais Zigiranyirazo na Bagenzi be batinya gukomereza ubuzima bwabo mu Rwanda.
Hategekimana Claude