Umwaka 2021 urangiye hari byinshi byagezweho mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu(Ubukungu, Politiki, Imibereho myiza y’abaturage, ubuzima n’ibindi.)
Nk’uko bisanzwe Rwandatribune yabahitiyemo kubagezaho tumwe mu dushya twaranze uyu mumwa mu buzima bunyuranye bw’igihugu bigasiga byinjiye mu mateka nk’udushya.
Rusesabagina yikuye mu rubanza rutarangiye!
Tariki ya 12 Werurwe 2021 Rusesabagina Paul waburanaga ku byaha by’Iterabwoba byakozwe n’inyeshyamba za MRCD -FLN yari abereye umuyobozi yavuze ko kuba yimwe uburenganzira yemererwa n’amategeko bwo gutegura dosiye, abona nta butabera ateze kubona mu rukiko rurimo kumuburanisha, bityo ahita atangaza ko yikuye mu rubanza.
Ibi ni nako byagenze kuko mu maburanisha yakurikiyeho atigeze agaragara yitabye urukiko kugeza no kumunsi w’isomwa ry’urubanza rwe ryabaye kuwa 20 Nzeri 2021, aho yahamijwe ibyaha by’iterabwoba agakatirwa igifungo cy’imyaka 25 y’igifungo.
Itegeko rivuga ko iyo uburana n’abamwunganira banze kwitabira urubanza, Urukiko rwishyiriraho umunyamategeko umwunganira adahari kugeza urubanza rurangiye.Akandi kafatwa nka’agashya kandi kabonetsemo nuko uyu mugabo yagiye avuga ko ari umubiligi ukibaza umutwe yashinze impanvu utagiye gutera mu bubiligi
Nyabihu:Gitifu w’Akarere Ndizeye Emmanuel Yambuwe imfunguzo z’ibiro na Meya Mukandayisenga nyuma yo gusabwa gusezera ku bushaka akinangira
Muri Werurwe 2021, humvikanye amakimbirane yagaragaye mu karere ka Nyabihu ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aho Umuyobozi w’aka karere Antoinette Mukandayisenga yari yarafunze ibiro by’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Ndizeye Emmanuel wari warahagaritswe na Guverineri w’iyi Ntara Munyentwari Alphonse nyuma yo kuraragarwaho n’amakosa yo mu rwego rw’akazi.
Ibi Gitifu Ndizeye yabiteye utwatsi avuga ko ari amakimbirane ye bwite yari afitanye n’abayobozi b’inzego zimukuriye. Ibi byatumye Gitifu Ndizeye amara ameze asaga 3 akorera mu biro by’umunyamabanga we ku karere ka Nyabihu, rimwe na rimwe agacishamo agakorera mu rugo iwe.
Uku kwizirika kwa Gitifu Ndayizeye ntikwatinze ariko kuko kuwa 24 Mata 2021, Gasarabwe Jean Damascene wari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu yatangaje ko yakiriye ibaruwa isezera ku kazi yanditswe na Ndizeye Emmanuel.
Ibisubizo bidasanzwe by’umuyobozi w’akarere ka Rubavu Gilbert Habyarimana wavuze ko imitingito yabaye yasenyaga amazu ashaje gusa!
Tariki 22 Gicurasi 2021 nibwo habaye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Iruka ry’iki kirunga ryakurikiwe n’imitingito ikomeye yangije ibikorwa remezo byinshi byiganjemo amazu mu n’imihanda mu mujyi wa Gisenyi. Ibyatangaje abatari bake ni uko ubwo Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yatangaga ishusho y’uko ibyangijwe bihagaze , yavuze ko amazu n’ibindi bikorwaremezo byangijwe n’umutingito ari ibyari bisanzwe bidakomeye(Bishaje). Mu gihe byagaragaraga ko n’ibikomeye nk’Imihanda ya Kaburimbo n’izindi nyubako zirimo na Sitade Umuganda zangijwe n’iyi mitingito mu buryo bukomeye kandi bigaragara ko zikiri shya kandi zikomeye.
Hadutse abiyita abuzukuru ba Shitani mu karere ka Rubavu
Imvugo “Abuzukuru ba Shitani” Umwaka 2021 urangiye itapfa gusibama mu mitwe ya benshi by’umwihariko mu karere ka Rubavu ko mu burengerazuba bw’u Rwanda. Aho uyu mwaka ugera hagati hadutse amatsinda ahuza abana bo mu mihanda batangira gukora urugomo no gutera abaturage babacuza utwabo ugize ngo aravuze agakubitwa iz’akabwana n’uru rubyiruko.
Ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’inzego z’umutekano bahagurukiye iki kibazo. Mu ijoro ryo kuwa 20 Ushyira uwa 21 Ukuboza 2021Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yarashe uwitwa Niyonsenga Iradukunda Issa wari uzwi ku mazina ya DPC bivugwa ko ari we wari ukuriye aya matsinda y’ abuzukuru ba Shitani ubwo yabonwaga yibye Televiziyo.
Kuva Polisi yakaza umutekano no guta muri Yombi abo biyise abuzukuru ba Shitani, ituze mu bice by’akarere ka Rubavu riragenda rigaruka.
Abapadiri mu Rwanda bagejejwe imbere y’ubutabera bashinjwa gusambanya abana.
Umwaka 2021 ni umwe mu myaka yagaragayemo ibyaha byo gusambanyaabana bikozwe n’abapadiri ba Kiliziya Gatolika.
Ingero Zagaraye henshi mu Rwanda nkaho muri Paruwasi ya Ntarabana ya Diyosezi ya Kabgayi Padiri Jean Batiste yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.Si aha gusa kuko no mu majyaruguru y’igihugu Mu karere ka Gakenke Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mbogo iherereye mu murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, Dukuzumuremyi Jean Leonard yatawe muri yombi kuwa 11 Gicurasi 2021 akurikiranweho ibyaha byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 14 ku gahato.
Mu kiganiro yahaye RBA, Arkiyeskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko iki cyorezo cyo gusambanya abana giteye icyasha.
Ati “Kimwe mu bintu bibabaje cyane, ni icyo kwangiza abana noneho byagera ku Bihayimana byo bikaba agahomamunwa. Ni icyorezo kiriho ariko buriya zitukwamo nkuru, iyo bigeze ku Bihayimana bakora ariya mahano, ahandi ho hasanzwe biba byarashize, ibintu biba byaradogereye.”
Cardinal Kambanda yavuze ko ayo mahano no mu Rwanda ahari, ndetse hakomeje gushyirwaho uburyo bwo kubikurikirana.
Ati “Hano iwacu ntabwo biragaraga cyane, hari umuntu umwe cyangwa babiri tujya twumva bikaba n’ubuyobozi bubidufashamo tugakurikirana ariko dusaba Imana ngo ibiturinde.”
Abageni, Abapadiri barajwe muri Sitade aba-General 2 barafungwa bazira kurenga ku mabwiriza ya Covid 19
Umwaka 2021 wari umwaka wa 2 u Rwanda n’Isi yose bihanganye n’Icyorezo Covid-19 aho amabwiriza atandukanye yagendaga ashyirwaho mu bice bitandukanye by’igihugu. Ibi byatumaga bamwe mu barenze ku mabwiriza bitwaje gahunda nyinshi babihanirwa. Bimwe muri ibi bihano twavuga ibyahawe Abayoboke ba Santarali ya Muko bateranye barenze umubare wagenwe, Abapadiri babiri barimo Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruhengeli mu karere ka Musanze Ndagijimana Emmanuel watawe muri yombi na Polisi azira kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 nyuma akaza kurekurwa atanze amande .
Si Abapadiri gusa kuko muri Mata 2021, Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro yataye muri yombi abageni n’abeherekeza babo nyuma yo kubasanga muri Hoteli imwe yo mu mujyi wa Kigali barenze ku mabwiriza y’abagomba kwakirwa n’iyi Hoteli. Ibi byatumye abarimo ibyamamare bihutira kujya ku mboga nkoranyambaga banenga abapolisi babafashe bavuga ko bari kureba uko babigenza ariko ntibabateshe ibyishimo by’ijoro ryabo rya Mbere. Mu gusubiza Abavugaga ibi , Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yababwiye ko mu Rwanda urenze ku mabwiriza uko yaba ameze kose abihanirwa cyane ko nta munyarwanda n’umwe uri hejuru y’amategeko.
Kuri iki kibazo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yavuze ko nta munyarwanda ukwiye guhora yibutswa ibyo gukora kandi abizi neza ko ibikorwa byosenbikorwa mu nyungu z’abanyarwanda muri rusange.
Ni n’uko byagenze kandi muri Mata Gen Ibingira Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara – umwe mu mutwe w’igisirikare cy’u Rwanda, na Lt Gen Muhire wasezerewe mu ngabo mu 2014 bafashwe nabo bazira kurenga kumabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Gen Ibingira yafashwe kuwa 07 Mata 2021 kuko yitabiriye ibirori by’ubukwe [gusaba] mu karere ka Huye,mu murenge wa Ngoma mu gihe Gen Muhire yafashwe arimo asangira icyo kunywa n’abandi bantu ahitwa Pegase Resort Inn i Rebero mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali aho n’abandi bantu 33 bafashwe barenze kuri ayo mabwiriza.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yabwiye Itangazamakuru ati “RDF ifite amahame igenderaho adusaba kuba intangarugero.”Yongeyeho ko ibyo bireba abakiri mu gisirikare n’abakivuyemo.
Mu karere ka Rusizi naho kuwa 29 Ukuboza 2021 , Padiri Uwingabire Emmanuel uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Paulo i Muko ho mu karere ka Rusizi warajwe muri Sitade ari ari kumwe n’umuyobozi w’akagali ka Nyange ko muri aka karere Bushaija JMV n’abandi bagize komite y’ababyeyi barerera kuri shuri, Nyuma yo kubasanga bakoresheje inama y’ababyeyi yitabiriwe n’abarenga 500 hatubahirijwe amabwiriza yo kurwanya Covid-19.
Umuyobozi w’akarera ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yemeje aya makuru ndetse anavuga ko yaba uyu Gitifu ndetse n’uyu mupadiri wayoboraga ishuri rya GS Saint Paul ry’i Muko bategetswe gusezera ku bushake kuko nta muyobozi ugomba kurangwa n’imyitwarire nk’iyi bagaragaje.