Abapolisi ba Senegali boherejwe gucunga umutekano mu mujyi wa Goma no mu gace ka Sake mu bikorwa byo kurinda abasivile.
Mu butumwa bwaciye k’urubuga rwa twitter rw’umuryango w’abibumbye buvuga ko igihugu cya Senegal cyohereje abapolisi mu mujyi wa Goma bo kurinda umutekano w’abasivili,UN ivuga ko abo bapolisi bazaba bafite ibirindiro bikuru mu gace ka Sake .
UN kandi isanzwe ifite abapolisi mu mujyi wa Bunia basanzwe bakorana n’igipolisi cya Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo PNC mu bikorwa byo kurinda umutekano w’abasivile muri uwo mujyi.
Abasesenguzi mu by’umutekano bakomeje kwibaza urujya n’uruza rw’ingabo z’amahanga muri icyo gihugu aho hasanzwe hari ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO,aho bigaragara ko izi ngabo zitashoboye gutanga umusaruro.
Uwineza Adeline