Ikigo The Goma Volcanological Observatory (OVG) mu mpera z’icyumweru dushoje cyagaragaje ko Nyiragongo irimo kugaragaza ibimenyetso byerekana ko ishobora kongera kuruka mu minsi ya Vuba.
Nkuko iki kigo cyabigaragaje , igice cy’iki kirunga cyo hagati ya Kibati- Shaheru -Mudjoga aricyo kigaragaza ubushyuhe bukabije ku buryo bakeka ko gishobora kuruka.
Professor Adalbert Muhindo ukuriye impuguke z’ikigo OVG yavuze ko usibye imitingito micye micye irimo kumvikana muri iki kirunga, avuga ko n’ubushyuhe bwacyo bwazamutse kuko ubu buri hagati y’ibipimo bya Dogere 65 ° C na 400 ° C,
Prof Muhindo yavuze ko bitewe n’uko hagaragaye ivu riva muri iki kirunga mu kirere cya Goma na Gisenyi mu Rwanda, abatuye muri utu duce bashishikarizwa kutanywa amazi y’imvura kuko bishoborakugira ingaruka ku buzima bwabo.
Iruka rya Nyiragongo ryabaye kuwa 22 Gicurasi 2021, aho abarenga 32 baguye mu bikorwa bifitanye isano n’iruka ry’iki kirunga. Mu gihe umubare munini w’ibikorwaremezo birimo amazu imihanda byangiritse.