Jean Bosco Hirwa mwene Makuba Denys na Mukarulinda Emerithe, yavukiye 1970, mu karere ka Ngororero Umurenge wa Gatumba . Yahunze u Rwanda mu mpera za 2019 aho abarizwa mu gihugu cy’Ububiligi kiri mu bicumbikiye abarwanya Leta y’u Rwanda.
Hirwa Jean Bosco wayoboraga umudugudu muri Kanombe, n’umugore we Rosine w’umunyamategeko, binjiye mu barwanya Leta y’u Rwanda i Bruxelles. Uyu wari Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi akaba n’umuyobozi w’umudugudu wa Mulindi mu Murenge wa Kanombe, ari kumvikana asebya Leta y’u Rwanda, yifatanya n’abahezanguni banga urunuka igihugu cyabibarutse.
Mu biganiro atanga muri iyi minsi abinyujije ku rubuga ‘Biza tubireba tugaceceka, rukorera kuri internet mu gihugu cy’Ububiligi, Hirwa Jean Bosco akomeje gusebya leta y’u Rwanda ashimangira ko ikoresha igitugu kandi ko ikoresha imbaraga z’umurengera mu kurwanya Opozisiyo.
Kimwe n’abandi biyita ko batemera ibyo u Rwanda rukora, Hirwa amaze kumenyekana nk’urwanya Leta, bene uwo muntu muri opozisiyo ngo niwe uba ari umunyakuri. Ibi bikajyana n’uko uyu yahoze ari umuyobozi ukunda kwishyira hejuru no gutanga ibitekerezo.
Nyuma yo kwihanangirizwa inshuro nyinshi, Hirwa yirukanywe ku buyobozi. Yavuye mu Rwanda azi neza ko amahirwe ye azaba menshi nk’umuntu urwanya guverinoma kurusha kubaho nk’umuntu wemeye amakosa ye. Yihutira kwihindura nk’ijwi rihamagarira abandi kugira indangagaciro we zamunaniye akiri mu Rwanda, kuri ubu yirirwa ku mbunga nkoranyabwaga Youtube asetsa imikara, aho avuga ko u Rwanda ruyobojwe igitugu. Ntawareka gushidikanya ko ibi byose abikoreshwa no gushaka amaramuko n’umugati mu bazungu aho yiciwe n’ubukonje mu Bubiligi.
Si we gusa kuko ahunga yajyanye n’umugore we wahoze ari umwunganizi mu mategeko Mukakarangwa Rosine. Uyu Rosine akaba yarahunze u Rwanda nyuma yaho tariki 08 Kamena 2018 Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwamutaye muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa aho bivugwa ko yayihaye umushinjacyaha. Yarafashwe arafungwa, ariko agifungurwa by’agateganyo ahita ahunga ajya kuvuza iya bahanda atuka igihugu cyamukamiye.
Uyu munyamategeko Rosine wahunze u Rwanda, ntiyagiye kurebayo ibyo umugabo we akorera mu Bubiligi cyane ko bose ariho baba, amakuru atangwa n’abamuzi neza bavuga ko asigaye akorana n’imwe mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy;Ububiligi. Ibigarasha bikaba byaramusamiye hejuru kubera ubunararibonye yari amaze kugira mu rwego rw’amategeko.
Perezida Kagame yatanze umuburo ku bahungabanya umutekano w’Igihugu
Tariki ya 27 Ukuboza 2021 ubwo Umukuru w’Igihugu yagaragariza Abanyarwanda uko Igihugu gihagaze, mu ijambo rye yavuze ko u Rwanda rutazihanganira abashaka kuruhungabanya ko bazabiryozwa bashyikirizwa ubutabera. Ati “Tugakomeza kandi kureba ko umuntu wese wahungabanya umutekano n’umudendezo by’Abanyarwanda yashyikirizwa ubutabera kugira ngo abibazwe.
Perezida Kagame kandi yasabye Abanyarwanda gukorera hamwe kugira ngo igihugu cyibashe kugera ku ntego zacyo.
Eric Bertrand
Ahubwo se ibyo Bosco HIRWA avuga si ukuri ? Ubwo mubabajwe n’uko yanze kuba inkomamashyi n’umufatanyacyaha mu rugomo leta ya FPR ikorera abavukarwanda! Courage courage JB HIRWA !