Hategekimana Felicien na Chantal Mutega bari bamwe mu bayobozi ba CNRD/FLN birukanwe burundu muri iri shyaka.Kudahuza no gusuzugurana hagati ya Hategekimana Felicien na Gen Jeva biri mu byatumye yirukanwa
Hategekimana Felicien wari ukuriye itumanaho n’itangazamakuru mu mutwe wa CNRD/FLN akaba ari nawe wari ukuriye Radio Ubwiyunge yirukanywe mu ishyaka ashinjwa kuricamo ibice no gusuzugura Gen.Hakizimana Antoine Jeva.
Ese Hakizimana Felicien ni muntu ki?
Hategekimana Felicien yavutse mu mwaka 1976,avukira mu cyahoze ari Komini Rukira,ubu ni mu Karere ka Kirehe,Intara y’uburasirazuba. Mu 1994,Felicien yahunze ari kwiga mu mashuri yisumbuye aho yahungiye mu cyahoze ari Zaire,ntibyatinze Hategekimana Felicien yaje kwinjira mu nyeshyamba za ALIR yinjirira ahitwa Ikamina,ariko ntiyatinzemo kuko mu mwaka wa 1999 yaje gukomeza inzira y’ubuhungiro ajya mu gihugu cya Cameroun. Mu mwaka wa 2002 kugeza mu mwaka wa 2009 yerekeje mu gihugu cya Niger aho yari anashinzwe n’ibikorwa by’ubukangurambaga bwa FDLR ku kazi yari yarahawe na Dr.Ignace Murwanshyaka.
Hategekimana Felicien kandi yaje guhabwa inshingano na FDLR zo kuba umunyamakuru mu kinyamakuru cyitwa Intabaza.com na Ikaze Iwacu ntibyatinze ahagana mu mwaka wa 2014 Hategekimana Felicien yaje kubona ubuhungiro muri Amerika.Mu mwaka wa 2016 ubwo CNRD UBWIYUNGE yashingwaga yahise atera umugongo FDLR yinjira muri CNRD wese wese,ariko FDLR yagumye imwamaganira kure ko ajya mu barwanshyaka bayo abaka imisanzu akababeshya ko ayijyanye muri FDLR naho ni muri CNRD UBWIYUNGE ari nabyo byatumye FDLR isohora Itangazo rimwamagana.
Mu mwaka wa 2021 urangiye awugiriyemo ingorane nyinshi aha twavuga aho umugore babyaranye abana 3 yamusabye kuva mu bikorwa bya politiki undi akabyanga bigera aho umugore we afashe icyemezo cyo kumuta yitahira mu Rwanda. Hategekimana Felicien kandi mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2021 yabuze ise umubyara,none hakiyongeraho kuba Ishyaka yaruhanye aryibira imisanzu rimwigaritse akaba aritakarijemo kubura umugore,ubunyangamugayo no kuba yarapfushije ise ntamuhambe.
Ese ni iki kirukanishije Felesiyani na Chantal Mutega?
Amakuru y’umwimerere Isoko y’amakuru ya Rwandatribune yahawe na Dr.Innocent Biruka Umunyamabanga mukuru wa CNRD-UBWIYUNGE aho Biruka yahamije ko Hategekimana Felicien na mugenzi we Chantal Mutega birukanywe mu Ishyaka CNRD UBWIYUNGE bashinjwa gusuzugura Ubyobozi bw’Ingabo za FLN harimo Gen.Jeva na Lt.Gen Hamada Habimana
Umuntu wo mu muryango wa hafi y’umugore wa Felisiyani yabwiye Rwandatribune ko icyatumye umugabo we yirukanywa mu Ishyaka ,ari uko yahatirwaga kutangaza amakuru y’ibinyoma byabaga byahimbwe na Gen Jeva kugirango babone amafaranga y’imisan
Ariko hari n’abavuga ko Jeva yashakaga kumvisha abarwanashyaka ba CNRD ko habaye Operasiyo y’ihanurwa ry’indege ya RDF,ngo babiha Felisiyani ngo abitangaze narabyanga baza ndetse no kubiha Chantal Mutega nawe arabyanga birangira babirukanye ubu kuri Televiziyo Ubwiyunge hari kunyura ibiganiro by’ivanjiri n’imikino. uwitwa Pasiteri Uwimana Johani Urukundo ubu niwe wahawe inshingano zo kuyobora Radiyo na Televiziyo Ubwiyunge .
Iki ni icyerekana ko nyine abarwanya Leta y’uRwanda batuzuye mu mutwe ni gute mu kanya uvuga ngo wafashe Nyungwe ugatangaza amakuru y’urugamba mu kanya ugahita ushyiraho ibiganiro by’ivugabutumwa? Rero ubwo ni ikigaragara ko ntacyo baba bafite cyo kuvuga ndetse byerekana intege nke muri politiki.
Bavuga ko ni mubyo Felicien yapfuye na Gen.Jeva ari uko ngo Jeva yasabye ibihumbi 50$ ngo ategure ibikorwa bya Operasiyo byo kubohoza Paul Rusesabagina na Maj Sankara ngo bakayamuha byihuse ariko umwaka ukaba urangiye ntakirakorwa . Hari ibindi Jeva atashoboye gusobanurira abamuha amafaranga
Mu bibazo Chantal Mutega yakunze kubaza Gen.Jeva harimo ko amyubazaga koko niba muri Nyungwe hari imirwano ati:Inkambi z’abaturage bahunze imirwano ziherereyehe? Gen.Jeva akarya iminwa ndetse yageze naho amubaza imiryango itabara imbabare yaba irigukorera muri ako gace mu rwego rwo gufasha impunzi nabyo Gen.Jeva ntiyashoboye kubisobanura.
Mu zindi mpamvu zaba zaratumye Jeva na Biruka birukanisha Hategekimana na Chantal Mutega nuko hari akagambane bakoze ubwo bagiraga inama Gen.Hamada kohereza abasilikare bo ku rwego rwa Koloneri mu Ishyamba rya Kibira bizewe kugirango bazice Gen.Jeva noneho Gen.Hamada agire ijambo mu ngabo ,bivugwa ko muri abo basilikare bahawe misiyo hari uwitwa Col.Butera na Col.Jugale .
Ibindi bikomeje kuvugwa n’uburyo Jeva amaze kwigwizaho imitungo myinshi aho arikugenda agura amazu i Bujumbura mu Burundi,Nyabibwe na Minova muri DRC iyi mitungo ikaba icungwa na mushiki we.
Abasesenguzi bavuga ko bitinde bitebuke ko Gen Jeva ariwe uzirangiriza CNRD/FLN kubera gusuzugura abantu bose kandi akumva ko ntawe umuri hejuru mu bindi kandi bavuga ko Gen Jeva ari igihubutsi ko kandi akora ibije mu mutwe kandi akumva aribyo bose bagomba kugenderaho.
Ababenshi memeza ko iki ari nacyo cyamushwanishije na bamwe bo mu ngabo z’Abarundi bakoranaga! Yagiye yica bamwe mu basilikare ba FLN avuga ko bakoreshwa na Gen.Sinayobye Morani,abandi ngo bavugana na Rukokoma Twagiramungu barimo abarenga barenga 50 bamaze bicishijwe agafuni n’uyu mugabo.
FLN irerekeza he?
Uwiyise Rafiki Mugwaneza niwe bashinze kuyobora Radio Ubwiyunge akaba yarasimbujwe Mutega na Hategekimana . Rafiki yazanye udushya two gucishaho urubuga rw’imikino ,Ibi byose birerekana ko muri uyu mutwe harimo ibibazo by’amakimbirane kandi birerekana ko byateje ikibazo cy’ubukene ukurikije ijambo uwitwa Munyemana yavuze. Uyu Munyemana ngo niwe ushinzwe imari muri FLN.
Dr.Biruka avuga ko Hategekimana Felicien mu kwezi kwa 10 ndetse n’ukwa 12 yakoze ingendo muri Afurika y’epfo aho yagiye kwibonanira na Kayumba Nyamwasa wa RNC,ndetse avayo ngo yaba yaragiye mu gihugu cya Uganda aho yabonanye n’inzego z’umutekano za CMI ndetse n’abakuriye RNC hariya muri Uganda barimo Perossy Bonabana.
Felicien nawe ariko agenda avuga ko Dr.Biruka wahoze ari Umukozi w’urukiko rw’Arusha ndetse ariwe wagiye utegura amadosiye ya Sagahutu na Zigiranyirazo ndetse akaba amushinja ko yaba akorera Leta y’uRwanda .
Bivugwa ko Chantal Mutega na Hategekimaba Felicien bashaka kwinjira muri RNC gufatanya na Serge kuyobora Radio Itahuka .
Kurikira ibiganiro n’amakuru aca kuri Rwandatribune TV
Adeline Umuhoza